Print

Inama ya 26 ya Commonweath yagombaga kubera mu Rwanda yamaze gusubikwa kubera Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 April 2020 Yasuwe: 1760

Iyi nama yagombaga kubera mu Rwanda,kuva kuwa 22 kugeza kuwa 27 Kamena 2020 yamaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abarenga ibihumbi 100.

Abategura iyi nama yagombaga kubera mu Rwanda ku nshuro ya 26,bavuze ko igihe n’itariki yimuriweho bazabitangaza mu minsi iri imbere.

Ku bijyanye n’isubikwa ry’iyi nama,Perezida Kagame yavuze ko isi yose irajwe ishinga no guhangana na COVID-19 bityo nibirangira u Rwanda ruzishimira guha ikaze abakuru b’ibihugu muri iyi nama.

Yagize ati "Mu mezi ari imbere,buri gihugu kigize Commonwealth kizaba kirajwe ishinga no guhangana na Covid-19 n’ingaruka cyagize ku bukungu n’imibereho y’abaturage babyo.Ubwuzuzanye bw’umuryango wacu n’ubunyamwuga n’ibikoresho bitagereranywa bizadufasha mu gukorera hamwe nk’isi yose twizeye ko nta gihugu gisigaye inyuma.Twiteguye kwakira umuryango wa Commonwealth i Kigali mu nama ya CHOGM ubwo icyorezo kizaba gitsinzwe."

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth witwa Rt. Hon. Patricia Scotland QC we yagize ati “Icyorezo cya COVID-19 cyahinduye ubuzima bugezweho bw’abantu.Abantu barapfuye,ubukungu bwarahungabanye n’imibereho y’abantu yarangiritse.Biragoye gufindura uko ubuzima busanzwe buzaba bimeze.Tugomba gutekereza cyane ku ngaruka inama nini zatera.Ibibazo biriho bisaba gufata imyanzuro y’ubutwari.

Twifatanyije n’u Rwanda kandi dushimiye abanyamuryango bose by’umwihariko ubwami bw’Ubwongereza ahari ikicaro cyacu,bwakubititse cyane mu gufasha n’umurava bwagaragaje cyane muri ibi bihe byo kugerageza.Ntegerezanyije amatsiko kuzongera guhura n’umuryango wa Commonwealth amaso ku maso, mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Dr.Vincent Biruta,yabwiye RBA ko igitekerezo cyo gusubika iyi nama cyaturutse ku Rwanda ruzakira kubera Coronavirus hanyuma rubimenyesha ubunyamabanga bwa CHOGM.

Yavuze ko iyi nama yiteguraga kwakira abantu bagera ku bihumbi 7000 bakora mu ngeri zinyuranye ndetse ngo kugeza ubu ntacyo u Rwanda rurahomba kuri iyi nama kuko n’ubundi imihanda n’ibindi bikorwa byakozwe bigihari kandi bizakoreshwa iyi nama yabaye.

Muri Mata 2018 nibwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) yo mu 2020.

Iyi nama izwi nka CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), u Rwanda rwagiriwe icyizere cyo kuyakira nyuma y’imyaka icyenda rwinjiye muri uyu muryango. Izaba ari iya mbere izabera mu gihugu kitakoronijwe n’u Bwongereza.

U Rwanda rwahagarariwe mu Nama yabereye mu Ngoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Buckingham Palace muri Mata 2018 yanafatiwemo umwanzuro wa 54 uvuga ko "Abakuru ba za Guverinoma bakiriye kandi bemera icyifuzo cya Perezida w’u Rwanda, cyo kwakira inama itaha mu 2020. Banakiriye ubusabe bwa Samoa bwo kwakira inama ya Commonwealth yo mu 2022.”

Umunyamabanga Mukuru Wungirije mu Bunyamabanga bwa Commonwealth, Nabeel Goheer, uherutse gusura u Rwanda yasobanuye impamvu bahisemo u Rwanda kuzakira inama ya 26 y’uyu muryango.

Yagize ati “Igihugu cyateye imbere bidasanzwe. Umuntu wese uvuga iterambere ntiyakwirengagiza uko u Rwanda rwagaragaje imbaraga mu guhindura igihugu cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

“Ahantu mwanyuze kugira ngo mube igihugu cy’igihangange ku buryo bufatika kandi bugaragarira Isi yose ni harehare. Uburyo bw’imiyoborere n’uko ibigo bigenzura imikorere biratangaje. Ibi bituremamo icyizere ko mufite ubushobozi bwo kwakira inama yaCHOGM neza.”

Yavuze ko nubwo u Rwanda rwinjiye muri Commonwealth mu 2009, rwagutse bwangu ndetse rugirirwa icyizere na Afurika.

Yavuze ko “Mu 2011 cyari igihe cya Afurika cyo kujya ku buyobozi bw’Inama ya Commonwealth i Londres. Afurika yahisemo u Rwanda mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Tanzania, Kenya ngo ruyihagararire ku buyobozi bwa Board of Governors (ihuza abahagarariye guverinoma, ba ambasaderi baba i Londres, abahagarariye Sosiyete Sivile n’umunyamabanga mukuru wa muri Commonwealth).”

Goheer umaze imyaka isaga 30 akorana bya hafi n’u Rwanda, yavuze ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi, akora akazi kadasanzwe mu migendekere myiza y’imirimo ashinzwe no gusigasira isura y’igihugu.

Yanakomoje ku bayobozi bo mu bice bitandukanye by’Isi barimo Donald Kaberuka wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).

Yagize ati “Nkunda kuvuga ko u Rwanda rwazamutse neza ku ruhando mpuzamahanga. Mbikuye ku mutima navuga ko mufite ubushobozi kuva mu muyobozi, ibigo, kandi abaturage bo muri iki gihugu baratuje, barakorana kandi twizeye ko dufatanyije inama ya CHOGM izaba idasanzwe ku buryo bitazorohera ibindi bihugu kubigeraho.”

Inama y’ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) iba nyuma y’imyaka ibiri ikitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize uyu muryango. Kuri iyi nshuro u Rwanda ni rwo rwari rutahiwe kuyakira muri iyi mpeshyi gusa biragaragara ko yigijwe inyuma.

Mu mwaka wa 1949 ni bwo uyu muryango wa Commonwealth wahinzwe biturutse ku bwami bw’abami bw’Abongereza.Uyu muryango wiganjemo ibihugu byakoronijwe n’ubwami bw’Abongereza.

Ibyo bihugu nyuma yo guhabwa ubwigenge ni byo byaje kuvamo abanyamuryango ba mbere b’uyu muryango. Ubunyamabanga bw’uyu muryango buba i London, ababukoramo ni 320 kandi bakomoka mu bihugu binyamuryango byose.

U Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri muri Afurika y’Iburasirazuba cyahawe kwakira iyi nama ya Commonwealth nyuma ya Uganda mu wa 2007.

Kuwa mbere tariki 09 Werurwe 2020 nibwo ibendera rya Commonwealth ryazamuwe ku nyubako ya Kigali Convention Centre.

Kuri iyo nyubako habereye n’ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe kuzirikana uwo muryango.

Ahazamuwe iryo bendera kuri iyo nyubako kandi ni na ho hari hazabera iyi nama ikomeye izwi nka ‘CHOGM’ (Commonwealth Heads of Government Meeting) ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza.

Afurika ifite umubare munini w’ibihugu mu muryango wa Commonwealth (ibihugu 19), igakurikirwa na Amerika na Karayibe (ibihugu 13).

Mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ibihugu biri mu muryango wa Commonwealth ni u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya.

Uyu muryango watangiye uhuza ibihugu byakoronizwaga n’u Bwongereza ku migabane yose, gusa nyuma hagenda hinjiramo n’ibindi bivuga ururimi rw’Icyongereza.


Perezida Kagame asuhuza umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth II