Print

Kubera ibihe bidasanzwe bya Coronavirus,umusore yafashwe yihinduye nk’umukobwa kugira ngo ahabwe akazi ko mu rugo

Yanditwe na: Martin Munezero 21 April 2020 Yasuwe: 5143

Ni mu nkuru yiriwe icicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yerekana amashusho y’abaturage mu gihugu cya Nigeria, batuka ndetde banakubita ariko mu buryo budakabije umusore, nyuma yo kumuvumbura ko yigize umukobwa kugira abone akazi ko gukora mu rugo, bamutukaga ari nako bamukuzamo imyenda yari yambaye.

Uyu musore ukekwaho uko kwiyoberanya yagaragaye muri ayo mashusho arimo kurira ariko abaturage bamushyize hagati yabo bari kumukuzamo imyenda yari yambaye.

Abo baturanyi be bumvikanaga muri ayo mashusho bavuga ko bagiye no kumushyikiriza inzego z’umutekano (kuri Polisi).

Uyu musore amazina ye ndetse n’aho atuye nyirizina ntibyabashije kumenyekana ubwo ikinyamakuru withinnigeria cyakoraga iyi nkuru.


Comments

allias 21 April 2020

Mwiriwe ,biratangaje kubona uwo musore uburyo bamufashe mu buryo bwuzuye urwango n,ubugome ndengakamere ,mu byukuri nk’abanyafurika ntago twakitwaye gutyo kuko uwo musore ntago yigize gutyo kubera umurengwe ahubwo n’inzara bagakwiye k’umufasha aho ku mukwena ,ikingenzi n’ugufashanya no kunga ubumwe by’umwihariko abanyarwanda.ubuzima n’uburenganzira bwa buri muntu butavogerwa.murakoze