Print

Timmie yavuze uburyo umuhanzi Wizkid ari we wenyine yakwemera ko bakorana imibonano mpuzabitsina ku buntu

Yanditwe na: Martin Munezero 21 April 2020 Yasuwe: 6596

Abakunda umuziki akenshi usanga bafite abahanzi bikundira cyane aho usanga barafashe umwanya munini mu mitima yabo bitewe n’ibihangano bakoze bikababera nk’ibiyobyabwenge muri bo.

Iyo bigeze ku gitsina gore ho biba akarusho, kuko usanga bakunda abahanzi b’igitsina gabo kurugero rwo hejuru bikagera naho ku mugaragaro babitangaza ko banabakorera ibidasanzwe baramutse bagize amahirwe yo guhura nabo birimo no kuryamana na bo.

Mu gihugu cya Nijeriya, umukobwa witwa Timmie yanze kunigwa n’ijambo nuko ajya ku rukuta rwe rwa Twitter agaragaza uburyo akunda umuhanzi Wizkid byahebuje ku buryo ari we wenyine yumva yakwemerera kumufungurira amaguru bakaryamana ku bushake bwe nta kiguzi.

Wizkid uzwiho gukundwa n’abakobwa beza kandi ntabapfushe ubusa dore ko ubu afite abana b’abahungu batatu yabyaranye n’abagore batatu batandukanye, rero si igitangaza no kumva uyu mukobwa Timmie kuri we, Wizkid ariwe musore yaha igitsina cye, yaramupfiriye kugeza ubwo yakwemera no kuryamana na we.

Uyu mukobwa yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter yandikaho amagambo agira ati:

Wizkid kuri njyewe ni we muntu wa mbere niyumvamo. Niwe mugabo wenyine nshobora ku bushake guha igitsina nkamubumburira amaguru.

Abana batatu Wizkid yabyaranye n’abagore batatu batandukanye