Print

Abagore muri Nigeria basigaye bagendana Najoro kubera agatsiko k’insoresore kadutse kiyise One Million Boys kabibasira

Yanditwe na: Martin Munezero 21 April 2020 Yasuwe: 3443

Iri tsinda ryashinzwe mu gace ka Agejunle rigizwe n’abantu 20, rikaba ryarashinzwe hagamijwe gukora ibikorwa by’ubujura, ababarizwa muri iryo tsinda bakaba basanzwe biba i Lagos no mu duce tuhakikije.

Muri ibi bihe bya Coronavirus, abagore baribasiwe muri Nigeria, aho insoresore zo muri iri tsinda zigaba ibitero mu ngo zabo zikabacucura ndetse ngo ” n’iyo zibishatse zibafata ku ngufu.” Mu minsi ishize, zatanze ubutumwa ko ziburira abagore zigira ziti:

Abagore bose basabwe kwitwararika igihe iryo tsinda ribasuye mu ngo, rishaka kubasambanya,ndetse utazajya abyubahiriza bazajya bamukata ibiganza.

Aba kandi basabye abaturage kubabikira amafaranga bazabaha igihe bazaba babasuye (kubagabaho ibitero).

Kuri ubu mu Mujyi wa Lagos abagore batangiye kugenda bitwaje utuyuyuso (Nanjoro). Abaturage nabo bakomeje kubwirana hirya no hino, baburira abandi babateguza iby’iyi One Million Boys Gang.

Aka gatsiko k’ubujura bwitwaje intwaro ‘One Million Boys’ nako kanditse gateguza abaturage n’abaturanyi ba Lagos ko kiteguye kugaba ibitero kagira gati “Bwira buri wese yitegure.”


Comments

gipuso 22 April 2020

nk’iyi nyandiko itagaragaza icyo inzego z’umutekano zivuga iba imaze iki koko uretse kuturisha umutwe.