Print

Perezida Trump yavuze ko ashobora guhagarika ibyo gusaba green cards

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 April 2020 Yasuwe: 1248

Nyuma y’umunsi umwe yanditse kuri Twitter ubutumwa butasobanutse neza, bwo guhagarika abashaka kwinjira muri Amerika, Bwana Trump yongeye kubishimangira asa n’ubisobanura.

Kuwa mbere nijoro yatangaje ko azahagarika kwimukira muri Amerika kose, ubu ariko biboneka ko Bwana Trump yahinduye bimwe kuri iyi ngingo nyuma y’abayamaganye biganjemo abakora business.

Hari ibitarasobanuka neza ku buryo bizakorwamo kuko serivisi nyinshi zo gutanga visa ya Amerika zahagaze kubera iki cyorezo.

Abamunenga bavuga ko Trump ari guhugenza abantu ngo ntibarebe ku ntege nke za leta ye mu guhangana n’iki cyorezo kimaze kwica Abanyamerika hafi 45,000.

Abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani barashinja ubutegetsi bwe kwitwaza iki cyorezo mu kwibasira abashaka kwimukira muri Amerika.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri White House muri iri joro muri Amerika, perezida Trump yavuze ko iri tegeko rishobora gusinywa uyu munsi kuwa gatatu rikubahirizwa mu gihe cy’iminsi 60.

Rikaba ariko ryazongererwa "igihe kirekire" bitewe n’uko ubukungu bwifashe nk’uko yabivuze.

Abanyamerika miliyoni zigera kuri 20 batakaje akazi kubera iki cyorezo, Bwana Trump avuga ko ari inshingano ye kurengera imirimo no kuyisubiza abayibuze.

Ati: "Byaba bidakwiriye kandi ari ukurenganya Abanyamerika babujijwe akazi n’iyi virus kubasimbuza abimukira bashya bavuye mu mahanga".

Green cards iha abimukira uburenganzira bwo gutura muri Amerika n’amahirwe yo gusaba ubwenegihugu bwaho.

Mu mwaka umwe, Amerika itanga green cards hafi miliyoni imwe, hafi 70% zihabwa abafite bene wabo bahatuye nk’uko raporo ya 2018 ya sena ya Amerika ibigaragaza.

Kuri green cards zishingiye ku mirimo, hafi 80% zihabwa abasanzwe bari muri Amerika, bakava ku burenganzira bw’igihe gito bwo kuba muri Amerika bajya ku burenganzira busesuye bwo kuhatura.

Inkuru ya BBC