Print

Karongi: Umwarimu arashinja Gitifu na DASSO kumukubita bakamumena ubugabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 April 2020 Yasuwe: 4849

Mu kiganiro uyu mwarimu yahaye Umuseke dukesha iyi nkuru,yavuze ko yakubitiwe mu kabari ka Mbonyinshuti Herman tariki 9 Werurwe 2020. Abo avuga bamukubise ni Gitifu Habimana Protogene na DASSO witwa Niyonsaba Jerome.Gitifu ahakana ibivugwa.

Umwarimu wakubiswe yabwiye Umuseke ko ibyamubayeho ari urugomo, Ati “Twari mu kabari twicaye ahantu hamwe, na bo bari mu kindi cyumba, baza kuvuga ngo twateje umutekano muke kandi amasaha y’akabari yarangiye, dusohoka dusanga hanze hari imvururu, turasobanuza aho kutubwira baza bashaka gukubita, dusa n’aho tugenda baradukurikira, ndabaza nti ‘ko mudukurikiye’, Gitufu ankubita urushyi, mbona DASSO na we aje ashaka kunkubita, ngiye kwitabara ‘ankubita umugeri ngwa hasi’.”

Icyo gihe ngo yagobotswe n’abantu baje kumukiza, ngo yageze mu rugo yumva araribwa cyane, ajya kwa Muganga ku Kigo Nderabuzima cya Birambo ahageze bamujyana ku Bitaro bya Kirinda, anyura mu cyuma basanga ntibamubashije bamwohereza mu Bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB).

Uyu Mwarimu utavuzwe imyirondoro ye kubera ‘ubuzima bwite’, yemeza ko bamubaze ubugabo basanga hari udutsi twangiritse, ndetse bavomamo amazi, bongera guteranya.

Ati “Icya mbere nifuza ni uko bakurikiranwa n’Ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze kubera ko ni bo bashinzwe umutekano w’abaturage. DASSO yari yambaye imyambaro y’akazi icyo gihe, ni we wakabaye arinda umutekano.”

Nyuma y’iminsi mike akubiswe hajemo icyorezo cya Coronavirus, ariko ngo ikibazo ke yagitanze ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Avuga ko umugeri yakubiswe watumye atanga amafaranga arenga ibihumbi 300Frw yivuza. Uyu Mwarimu avuga ko bigenda biza gahoro gahoro aho arwariye iwe i Rubavu, yagombaga kujya kwa Muganga tariki 21 Mata 2020 bakareba niba aho bamubaze nta kindi bakora ngo arusheho kumererwa neza, kubera Covid-19 iri mu Rwanda ntibyamukundiye.

Protogene Uyobora Umurenge wa Gishari, akaba ari we uvugwa mu gukubita uriya Mwarimu afatanyije na DASSO, twamubajije iby’iki kibazo avuga ko nta cyo azi.

Yavuze ko nta ruhare yagize mu gukubita uriya muturage.

Ati “Ntabwo Abayobozi turwana, ntabwo turwana n’abaturage dushinzwe kuyobora, ntabwo ari byo.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, yabwiye iki kinyamakuru ko uwo mwarimu atamuzi, ngo igihe gishize cyose yakabaye yararegeye ubuyobozi.

Hari umwe mu bari mu Kabari wabwiye Umuseke ko Gitifu na DASSO bavugwa ari bo basohoye uriya Mwarimu, nyuma bumva ataka cyane ngo ‘baramuhemukiye’.

Yagize ati “Bari mu kabari bisanzwe ari nijoro Umwarimu yari kumwe n’abo bakorana, Gitifu w’Umurenge asangira n’abantu batandukanye, barimo Umuyobozi w’Ibitaro n’Umukozi mu Karere na nge narimpari, baranywa bigera aho Umwarimu amafaranga aramushirana agwatiriza telefoni ngo bamuhe inzoga. Ishize, yaka indi nyiri akabiri arayimwima.

Yaje gusakuza amusaba telefoni ngo ajye kubikuza amwishyure amafaranga, ba Bayobozi babyivangamo baramutwara, bamujyana hanze bavuga ngo baramucyuye, bageze hirya twumva umuntu aratatse cyane. Twagize ngo ni iby’ubusinzi, ariko koko dusanga yakubiswe.”

Nyuma yo gukubitwa k’uyu Mwarimu, nibwo mu Rwanda hadutse icyorezo cya Coronavirus, gituma imirimo myinshi ihagarara harimo n’ikorwa n’Inkiko.

Inkuru ya UMUSEKE.RW


Comments

Nkundamahoro Peace 25 April 2020

abayobozi basigaye bitwaza ingingo ya 230 iri muri Code penal bakavuga ko ngo baba basuzunguwe bagahohotera abantu, bamwe bakabafunga. twasabaga ko abayobozi batangira guhanwa. ibi ku ngoma ya Kaboneka.


Dusingizimana Joseph 23 April 2020

Nubwo korona virus Ikihari ntawe uzakora icyaha cyo gukubita abandi Bantu yiyibagije indahiro yarahiye ahabwa akazi.Byongeye kandi uyu muyobozi ntabwo azi ibibi byo gusinda .Njye nsomye iyi nkuru mbona habaho guhagarikwa by’agateganyo kuri uyu muyobozi hagashakwa ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ntabandi baturage ahutaza cyangwa se na service ko zaba zitangwa neza muri uyu murenge bakareba no mu kwesa imihigo kwe niba kuzagerwaho yirirwa arwana n’abaturage aho atabacungiye umutekano.Nta rwitwazo NGO korona virus NGO irahari tunagomba kurinda ikiremwamuntu .Uyu mugitifu niba abona we ko abeshyerwa ko atarega iharabika??Niyegere RIB ayisabe imbabazi kuko icyaha cyo gukubita cyo kirarenze.Amategeko ahana uwakubise arahari kandi arimo kuva mukazi burundu !!!Uyu mugitifu ashobora kwishyura indishyi z’akababaro kuko uyu mwarimu impapuro zo kwa muganga zihari. Inama muhaye uyu mugitifu nasabe imbabazi kuko ntawe ucana umuriro NGO ahishe umwotsi.Buriya kuvuga NGO korona irahari ntibivuga ko umunyabyaha ushaka gutesha urwanda indangagaciro akimakaza kurwana njye ndumva Karongi iki keep bazo iba yaragikemuye ntigikwire World Wide. Iki kibazo iyo uyu muyobozi w’umurenge atabyivangamo ntabwo MBA ntaye umwanya nk’uyu MBA ndi mu bifitiye urubyiruko akamaro kuko ndi Umutoza wUmurage wa Gihanga nkaba Ku Isonga mu kubaka U Rwanda Rushya.Ubuzima bugomba gusigasirwa niharebwe icyakorwa mumaguru Madhya uyu mwalimu ntahandi Karongi yamukura!!!!Ahandi barabuze none ago kugira NGO gitifu asigasire n’abo afite ahubwo igiti in cyose !!!!Ababishinzwe babikurikirane batitwaje icyorezo kabone niyo cyaba icyorezo simusiga twese abanyarwanda nk’uko mu kirangantego cyIgihugu bivuga "Ubumwe ,Umurimo Gukunda Igihugu" twese ntitwanezerwa twumvise NGO gitifu yakubiswe cyangwa NGO uwanyuze imbere ya mwarimu yakubiswe. In ahanyu kuko yabaye nta byaha bihaba kuri iyi So nta muyobozi wakabaye aza gukiza ,ariko kuko habonetse ibyaha kandi bigakorwa n’umuyobozi ,twe ababakurikira uko mutoza urubyiruko rwejo heza mwatubariza vuba icyo aba Bantu banyoye bikagera igihe cy’ijoro bakanarwana.Kandi muzi neza ko kunywa cyane bikabije bishobora no guteza impanuka....