Print

Rulindo:Inkangu yaridukanye inzu ihitana umugore n’abana batatu bari bayirimo

Yanditwe na: Martin Munezero 22 April 2020 Yasuwe: 3789

Abantu bane bo mu murenge wa Cyungo mu karere ka Rulindo, bishwe n’inkangu yatewe n’imvura yaraye igwa kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mata 2020.

Inkangu yaridukanye inzu bari baryamyemo, ihitana umugore umwe n’abana batatu.

Inzu yagwiriye ba nyakwigendera ni iy’umukecuru witwa Bugingo Devotha warokotse iyo mpanuka, ariko ihitana abuzukuru be batatu n’umwuzukuruza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa cyungo, Mutuyimana Jeannette, yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na KT Radio dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Hapfuye abana batatu n’umugore.Imirambo yajyanwe ku bitaro mbere yo kuyishyingura.Harokotse umukecuru w’imyaka 72.Twamushakiye aho aba kuko inzu yabagamo yasenyutse.

Nta kangu zari zisanzwe zihaba ahubwo nuko imvura yabaye nyinshi.Yahereye saa moya igwa igeza mu rukerera.Yari imaze nk’iminsi 2 igwa urumva ubutaka bwari bumaze gusoma.

Nta kidasanzwe nuko imvura yari imaze kuba nyinshi.Turakangurira abaturage kujya baba maso babona imikingo itangiye gusoma amazi bakaba bavuye mu mazu,bakajya gutura ahandi,bakazagaruka izuba ryagarutse.Ubutaka bwamaze gusoma ahantu hose horoshye.

Umukecuru yari umupfakazi yabanaga n’abuzukuru be batatu n’umwuzukuruza we wa kane.

Mu minsi ishize,Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyatangaje ko hazagwa imvura nyinshi cyane yivanze n’umuyaga mwinshi hirya no hino mu gihugu guhera kuwa 17 kugeza kuwa 20 Mata 2020 biraba.

Meteo Rwanda yasabye abanyarwanda kuba maso muri ibi bihe by’imvuranyinshi kandi irimo umuyaga kugira ngo itagira abo itwara ubuzima cyangwa ikabasiga iheruheru.

Meteo yagize iti “Kuva tariki 17 kugeza 20 Mata 2020 hateganyijwe imvura nyinshi irimo umuyaga mwinshi mu bice bitandukanye by’igihugu….Imvura iteganyijwe kugwa iri hagati ya milimetero 10 na 50 ku munsi...Hateganyijwe kandi umuyaga uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 5 na 10 ku isegonda. "

Meteo Rwanda yavuze ko ahateganyijwe kugwa imvura nyinshi ari mu ntara y’Iburengerazuba, Amajyepfo, umujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburasirazuba.

Meteo Rwanda irasaba abanyarwanda bose gukomeza kwitwararika bagakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zishinzwe gukumira Ibiza birimo n’ibishobora guterwa n’imvura.Basabwe kandi guhamagara umurongo utishyurwa wa 6080 mu gihe bakeneye ibisobanuro.

Kuva kuwa 25 Ukuboza 2019 kugeza n’uyu munsi,mu Rwanda hakomeje kugwa imvura nyinshi ihitana ubuzima bwa benshi ndetse ikangiza amazu menshi cyane.

Mu kanya kashize,Meteo Rwanda yavuze ko Ishusho ya Radar yafashwe yerekana ko imvura irimo kugwa mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali ndetse iraza gukomeza mu turere itarageramo twose bityo Abanyarwanda bakwiriye kwitwararika.

Andi makuru aravuga ko muri uyu Murenge Kandi hari undi muturage wakubiswe n’inkuba ariko bakaba bamujyanye kwa muganga ubu ngo arimo kugenda yoroherwa.