Print

Arteta yatangaje umukinnyi wakiniye Arsenal yakwifuza kugarura muri iki gihe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 April 2020 Yasuwe: 3478

Nubwo benshi bari biteze ko uyu mutoza avuga kizigenza Thierry Henry,Mikel Arteta yavuze ko muri iki gihe we yahitamo Patrick Vieira ubu usigaye atoza ikipe ya Nice mu Bufaransa.

Kuva Patrick Vieira yava muri Arsenal muri 2005,iyi kipe yabuze undi mukinnyi w’umuhanga yamusimbuza aho kuri ubu iri gushaka cyane umunya Ghana Thomas Partey wa Atletico Madrid.

Mikel Arteta yabwiye abanyamakuru b’urubuga rwa Arsenal ko umukinnyi uri ku rwego rwiza nka Vieira yamuha ikaze cyane muri Arsenal.

Yagize ati “Umukinnyi umeze nka Patrick yaba ari mwiza cyane,abakinnyi b’abayobozi twagize inyuma,Twagize abakinnyi benshi bari bafite ubuhanga ndetse bageze kuri byinshi muri iyi kipe.

Vieira yakiniye Arsenal imikino 406 mu gihe cyose yayimazemo ndetse ari no mu bakinnyi batwaye igikombe cya Premier League badatsinzwe muri 2004.

Arteta yavuze ko mugenzi wa Vieira witwa Thierry Henry nawe yari kabuhariwe ndetse yamugoye cyane ubwo yari muri Everton aho yamwise “udahagarikwa”.

Abajijwe umukinnyi yakuze akunda,Arteta yagize ati “Umukinnyi nafanaga cyane ubwo nari umwana ni Michael Laudrup.Nakundaga uko yakinaga .

Umutoza Mikel Arteta amaze iminsi mike akize icyorezo cya Covid-19 cyamufatiye rimwe n’umukinnyi wa Chelsea,Callum Hudson Odoi mu ntangiriro za Werurwe.

Kuwa 13 Werurwe 2020,nibwo byamenyekanye ko uyu mutoza yanduye Coronavirus ahita ajyanwa kwitabwaho ndetse no gushyirwa mu kato kugira ngo atanduza abandi.

Mikel Arteta arajwe ishinga no kugerageza kureba ko yafasha Arsenal kugaruka muri UEFA Champions League ndetse no kuyigarura ku rwego rwo hejuru.

Amakuru aravuga ko ari kurambagiza umunya Ghana,Thomas Partey kugira ngo amuzane muri Arsenal kumufasha gukomeza hagati hamaze igihe harananiranye.

Arteta afite intambara ikomeye yo kugumana kapiteni we Aubameyang wifuza kwigendera akerekeza mu makipe ari kumushaka arimo Manchester United,Chelsea,Real Madrid na FC Barcelona.


Arteta yavuze ko yakwifuza gutunga umukinnyi umeze nka Vieira muri Arsenal ye