Print

Rubavu: Polisi yataye muri yombi umugabo wishe inka y’uwarokotse Jenoside ayiteye icyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 April 2020 Yasuwe: 2272

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata saa 2:45 z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko uriya Sibomana yitwikiriye ijoro ajya aho abashumba baragirira inka harimo n’iriya ya Nyiramagori Rachelle asanga baryamye basinziriye akabakubita nyamara inka yamaze kuyitera icyuma mu nda y’amaganga.

Yagize ati “Muri ririya joro yasanze abashumba aho bari mu bikuyu arabakubita ababwira ngo inka yabo yaramburuye naho bariryamiye, bahungiye ku muturanyi wabo nawe aza kureba ibyabaye ahura na Sibomana ipantaro ye iriho amaraso, arakomeza ajya kureba inka asanga inka ya Nyiramagori Rachelle iryamye hasi iva amaraso mu nda y’amaganga bigaragara ko yatewe icyuma.”

Muri iryo joro nibwo amakuru yatangiye gutangwa kugira ngo Sibomana afatwe kuko akimara gukora ibyo yahise ajya iwe afata igare arahunga afatirwa mu murenge wa Cyanzarwe nawo wo mu karere ka Rubavu.

CIP Karekezi yagize ati “Polisi yahawe amakuru muri iryo joro hatangira igikorwa cyo gufata uriya mugizi wa nabi (Sibomana) mu gitondo afatirwa mu murenge wa Cyanzarwe bigaragara ko yahungaga kuko ubusanzwe atuye mu murenge wa Kanzenze. Mu kumubaza ibyabereye mu gikuyu (aho inka ziba) Sibomana ntiyabisobanuraga neza kandi yari yahageze akanagenda avuga ko inka yaramburuye, ni mu gihe kandi imyenda ye yari iriho amaraso.”

CIP Karekezi yakomeje ahumuriza abaturage ko n’ubwo Sibomana yakoze biriya nta kibazo cy’umutekano mucye gihari.

Sibomana Jean Pierre yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hakorwe iperereza.


Comments

Hategeka 25 April 2020

Iyo n’interahamwe , nubwo ahagaze nk’umuntu ariko n’’inyamaswa muntu .Byonyine kubitekereza ,akabikora ,namwe mubyumve .Igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega niko bavuga .


nana 23 April 2020

Ariko nkizo mbwa zamabi kuki mutazerekana ngo tuzibone