Print

Kenya: Abantu batorotse ibigo bibamo abakekwaho Coronavirus bafatiwe mu kabari basinze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 April 2020 Yasuwe: 1969

Hari abantu babarirwa muri mirongo bafashwe amashusho basimbuka uruzitiro rw’ikigo bari barashyizwemo, ibintu byateye impungenge rubanda.

Aba babiri bafashwe bari kwica inyota mu kabari kari ahitwa Roysambu mu majyaruguru ya Nairobi basubizwa mu kigo bahozemo.

Mu gihe bafatwaga, bavuze ko batorotse icyo kigo kuko bari bahamaze iminsi itatu nta gahunda yo kubapima iki cyorezo babona kandi ngo barabazanye hano ngo babapime.

Bavuga kandi ko gutegekwa kwiyishyurira ibintu byose ari ikindi cyabateye gutoroka kuko badafite amashiringi 2,000 ya Kenya basabwaga buri munsi.

Citizen TV yo muri Kenya yagaragaje amashusho y’aba babiri bavugisha abanyamakuru nyuma yo gufatwa.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuzima muri Kenya, yaburiye abaturage bazi kandi bari kumwe n’abatorotse icyo kigo, ko bari mu kaga ko kwandura, abasaba guhamagara polisi ikabafata.

Ku munsi w’ejo nibwo BBC yatangaje ko Umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta avuga ko abantu batorotse bakava mu bigo bishyirwamo abakekwaho ko banduye coronavirus bagiye guhigwa bukware bagasubizwa muri ibyobigo bashyizwemo kugeza barangije ibyumweru 2.

Ibyo yabivugiye mu ijambo yagejeje ku baturage mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu hashize amasaha make hasohotse amashusho yerekana abo bantu barimo gutoroka.

Abantu babarirwa muri mirongo bafotowe barimo gutoroka bava mu bigo bashyizwemo kugira ngo barebe ko batanduye Coronavirus.

Ibinyamakuru bikorera muri Kenya bitangaza ko abagera kuri 50 ari bo batorotse, ariko leta ntiyigeze yemeza uwo mubare.

Perezida Kenyatta yavuze ko leta ifite ibyangombwa by’ abo bantu bose batorotse kandi ko izabafata ikabasubiza muri ibyo bigo.

Ku mugoroba wo ku wa kabiri,Minisitiri w’ubuzima yatangaje ko polisi ya Kenya irimo gukora iperereza kuri iryo toroka.

Tariki ya 15 Mata 2020,Abanyakenya babarirwa muri mirongo bari bamaze iminsi barashyizwe mu kigo cyateguriwe abakekwaho ko banduye coronavirus i Nairobi bagerageje gusohoka ku ngufu, bavuga ko babayeho nabi cyane.

Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya avuga ko abantu benshi bamaze kwandura iki cyorezo kandi ko abantu bose binjiye mu gihugu imipaka itarafungwa bashyizwe mu kato mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira ryayo.

Hagati aho, abenshi muri bo babwiye BBC ko babayeho mu gahinda katagira ingano kubera ingamba leta iherutse gufata yo kubongerera igihe cyo kuguma muri icyo kigo

Bashinja leta ko yabashyize muri kasho, aho n’ibibatunga bidakwiriye.

Simon Mugambi wabaga muri icyo kigo kiri ku bitaro by’ishuri rya kaminuza y’ubuganga ya Kenyatta University yabwiye abanyamakuru ati:

"Kuva ubu ntidukeneye gusubira muri icyo kigo. Icya mbere nuko tutagishoboye kwiyishyurira, icya kabiri kubera ko bitumvikana igituma dukomeza kuba muri iki kigo".

"Ikibazo ni’ko bakomeza kudufunga kandi mu ncuro 2 zose ibipimo byerekanye ko nta virusi twanduye. Leta ikomeza kuvuga ko ari twebwe tugomba kwirihira kandi nta bushobozi dusigaranye".

Uvugira abo bantu wamenyekanye kw’izina rya Tanui, yongeyeho ati:

"Twakurikije neza ingamba za leta zo kuguma mu kato mu gihe cy’iminsi 14, uyu munsi tugeze ku munsi wa 23 tuba muri iki kigo.

"Tumaze gupimwa incuro ebyiri bikagaragara ko tutanduye, turifuza kurekurwa tukajya mu miryango yacu. Ntituzi ikintu leta idushakaho n’igituma dutegekwa gukomeza gufungirwa hano".

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Evanson Kimuri, arahakana ibiregwa leta ko ibafata nabi muri icyo kigo.

Ati: "Bari kwifata nabi cyane n’imbere y’abakozi.Hari bamwe mu bakozi banjye bambwiye ko bakubiswe.

"Icyo navuga n’uko abakozi bakorera hariya bemeye gutanga ubuzima bwabo, icyo mwakora nk’Abanya Kenya n’uko mwabashyigikira gusa, mukabubaha mu kazi kabo".

Abapolisi bo mu gice gishinzwe kurwanya imyigaragambyo boherejwe kuri icyo kigo nibo bashoboye kwinjiza abo bantu.

Source:BBC