Print

Rutanga Eric yanenze Perezida Sadate kubera ikosa rikomeye yakoreye ku mugaragaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 April 2020 Yasuwe: 12547

Kapiteni Rutanga Eric yasubije perezida Sadate kuri byinshi yavuze ku ibaruwa yamwandikiye nayo isubiza iyo yabanje kumwandikira agaruka kuri zimwe mu ngingo z’amategeko yari yifashishije amusubiza.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo Rayon Sports yandikiye abakinnyi ibaruwa ibamenyesha ko ihagaritse imishahara yabo kubera ubukungu bwifashe nabi bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakimara kuyibona bazabiranyijwe n’uburakari by’umwihariko Micheal Sarpong wahise atangira no kweguza perezida Sadate ndetse anavuga ko nta bwenge afite bwo kuyobora iyi kipe yise iy’ubukombe.

Iyi myitwarire ya Sarpong yakurikiwe n’ibaruwa ya kapiteni Rutanga Eric wasabye ubuyobozi ko bwakwegera abakinnyi bukabasobanurira neza uko imishahara yabo y’ukwezi kwa Kabiri n’ukwa Gatatu yaboneka bitaba ibyo hakitabazwa inkiko.

Mu ibaruwa yo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata 2020,Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, yasubije ibaruwa ya Rutanga Eric wanditse avugira abakinnyi bagenzi be ko amezi batazahemba ari ayo batakoze n’ukuvuga guhera mu kwezi kwa Mata 2020 kuko ngo andi mezi bakoze ikipe izakomeza gushaka ubushobozi ngo ayo mafaranga akomeze kwishyurwa.

Sadate kandi yatangaje ko ukwezi kwa gatatu abakinnyi bazaguhembwa kuko bagukozemo, anavuga ko mu ibaruwa ya mbere bandikiwe habayemo kwibeshya amatariki. Ikaba yaranditswe tariki 15/04/2020 aho kuba 15/03/2020.

Mu ibaruwa Rutanga yanditse ku munsi w’Ejo yagarutse kuri bimwe mu byari bikubiye mu ibaruwa yari yahawe na Sadate anamumunyesha ibintu bitandukanye birimo ko hari ibibazo bitasubijwe mu ibaruwa yamwandikiye amusubiza, bishobora kuzabangamira umurimo bazaba bategereje ku bakinnyi.

Rutanga yasabye ko buri mukinnyi wa Rayon Sports akwiriye kujya yandikirwa ibaruwa ku giti cye ijyanye n’amasezerano y’umurimo aho kuyandika muri rusange cyane ko badafite amasezerano asa.

Rutanga yongeye gushimangira ko ibyo Sadate yavuze ko habaye inama ye n’abakinnyi mbere yo kubahagarikira umushahara ataribyo ndetse amusaba ko yakwegera abakinnyi kuko nabo babona ikibazo COVID-19 yateje isi aho yashimangiye ko nabo bazamubwira “icyo bumva nabo bakwihara muri iki gihe”.

Mu gusoza,Rutanga yanenze Perezida Sadate kubera ikosa ryo gushyira mu binyamakuru ubuzima bw’ikipe na mbere y’uko ba nyir’ubwite babibona.

Yagize ati “Nkuko mwagaye abajyana ibibazo ahatari ngombwa ndetse n’abajyana ibyo twandikiranye aho bitagenewe....mureke tubanenge ko mwagaragaje kwihutira gushyira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu itangazamakuru ibibazo bitureba hamwe na hamwe bitaranatugeraho mbere y’uko natwe tubigiraho uruhare.”




Comments

25 April 2020

leyo nabatindi ubuse sarupongo azizicyi kwishyuza amafangae yeekooo


24 April 2020

This captaine eric rutanga seems as a younger in age but he is mature to adressthe problem professional