Print

Rayon Sports yamaze kwirukana Micheal Sarpong watutse Perezida Sadate

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 April 2020 Yasuwe: 3083

Mbere yo kwandikirwa ibaruwa imwirukana,Micheal Sarpong yari yandikiwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports indi baruwa bumusaba ubusobanuro bw’aya magambo yari yatangaje kuri Perezida Munyakazi Sadate.

Mu ibaruwa iri mu rurimi rw’igifaransa yasinyweho na Munyakazi Sadate,yamenyesheje Micheal Sarpong ko amagambo yavuze mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Royal FM adkwiriye umukinnyi wa Rayon Sports bityo akwiriye gutanga ibisobanuro.

Ibaruwa igira iti " Gusaba Ubusobanuro.

Bwana,Ku itariki 20 Mata 2020 , twumvise ikiganiro (interview) wagiranye na Royal FM. Muri icyo kiganiro watutse ndetse uvuga ko Perezida wa Rayon Sports adashoboye. Tukaba dusanga ibikorwa nk’ibyo bidakwiriye kwihanganirwa kandi bidakwiriye kuranga umukinnyi wa Rayon Sports."

Kubw’iyo mpamvu usabwe gutanga ibisobanuro kubw’iyo myitwarire idahwitse yo gutukana no gusuzugura ukimara kubona iyo baruwa."

"Ndakwibutsa ko kandi hari n’andi mabaruwa abiri utigeze usubiza ajyanye no guta akazi kuva tariki 23 Mutarama 2020 kugeza tariki 28 Gashyantare 2020 ndetse n’ibyerekeye urugendo wagiriye mu gihugu cya Norvege ugiye kuvugana n’andi makipe nta ruhushya uhawe na Rayon Sports."

Kuri uyu wa Kane, nibwo Rayon Sports yasohoye indi baruwa ivuga ko yasheshe amasezerano y’uyu mukinnyi, inamwifuriza amahirwe ahandi azakomereza.

Kuwa 20 Mata 2020, nibwo Rutahizamu Micheal Sarpong yumvikanye abwira Royal FM ko perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate adafite ubwenge, ndetse ko atari akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe nyuma y’ibaruwa ihagarika imishahara y’abakinnyi yari yasohotse.

Yagize ati “Ku bwanjye ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo.

Bityo ku bwanjye rwose ni ibintu ntumva, kubyukira ku bintu mu bitangazamakuru gutyo. Ubundi iyo uri perezida rwose ugerageza kuvugisha abakinnyi. Twese turabizi ko bigoranye muri iyi minsi ntabwo turi gukina nta buri kimwe, biragoye ariko byibura wishyure ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyuka uvuga uko gusa nkaho nta muntu witayeho nta muntu utekerezaho, none se niba ari uko bimeze ni nde dukorera? Kubera iki turi hano? Kubera iki mu byukuri turi kugukorera?”.

Nta bwenge afite, Ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko n’abakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu.”

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports muri Nzeri 2018 avuye muri Dreams FC yo muri Ghana, atsinda ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda, anayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona iheruka.

Uretse kwirukanwa muri Rayon Sports, iyi kipe yanamwishyuje amadorali ya Amerika 612(572.220 FRW) ngo y’itike iyi kipe yamutegeye ubwo yavaga mu gihugu cya Norvege aho bavuga ko yari yagiye kuvugana n’andi makipe adahawe uburenganzira na Rayon Sports cyangwa ngo ibe ibizi.


Comments

24 April 2020

wamugani sadate yaje kurimbura ikipe


Augu Zahabu 24 April 2020

Yewe Saropongo ararengana!!!!!!
Ahubwo Rayosport niyishakemo yona ireke sarpongo naho bitabaye ibyo turayiririmbira akaririmbo kavuga" irari, irarimbutse rayosport irarimbutse"


Mateso 23 April 2020

Nagende yarakosheje cyane.