Print

FC Barcelona yatanze abakinnyi 2 n’amafaranga menshi kugira ngo ibone umukinnyi wa Inter Milan

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 April 2020 Yasuwe: 4899

Martinez niwe mukinnyi FC Barcelona yifuza kurusha abandi bose ariyo mpamvu iri gutanga abakinnyi babiri yarangiza ikongeraho amafaranga.

Martinez w’imyaka 22 afite amasezerano avuga ko ikipe imwifuza igomba kwishyura akayabo ka miliyoni 97 z’amapawundi ariyo mpamvu FC Barcelona iri kugerageza kureba ko yayagabanya igatanga make ikanongeraho n’abakinnyi 2.

Myugariro Semedo w’imyaka 26 ikipe ya FC Barcelona ishaka gutanga yayigezemo muri 2017aguzwe akayabo ka miliyoni 26 na Benfica.

Carles Alena we yazamukiye mu ikipe ya FC Barcelon ariko atizwa muri Real Betis umwaka abona kugaruka muri uyu mwaka.

Martinez nawe arifuza kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona gukinana na mwene wabo Lionel Messi ariyo mpamvu ategereje ko yumvikana na Inter Milan agahindura icyerekezo.

Muri uyu mwaka w’imikino,Martinez amaze gutsinda ibitego 11 mu mikino 22 amaze kugaragaramo ari kumwe na Lukaku.

Hari andi makuru avuga ko ikipe ya FC Barcelona ishaka kugurisha benshi mu bakinnyi bayo badatanga umusaruro uko babisabwa aho ngo abakinnyi 3 gusa barimo Lionel Messi, Frenkie de Jong na Marc-Andre ter-Stegen aribo batari ku isoko.

Nubwo Coronavirus yaciye igikuba FC Barcelona ariyo iyoboye La Liga,benshi bemeje ko iyi kipe ikeneye kwivugurura kuko yagiye itakaza imikino myinshi mu buryo budasobanutse ndetse n’abakinnyi bayo bamwe na bamwe byavuzwe ko bari ku rwego rwo hasi.

Mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ritegerejwe na benshi,iyi kipe irashaka kugurisha benshi mu bakinnyi bayo yarangiza ikazana Neymar Jr n’uyu Lautaro Martinez bose bakina basatira.

Ikinyamakuru ESPN cyatangaje ko abakinnyi 3 ba FC Barcelona barimo Messi, De Jong na Ter-Stegen aribo ndakorwaho mu gihe abandi bose buri kipe yaza ikabarambagiza ndetse ikababona.

Umuyobozi wa FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu yavuze ko iyi kipe yiteguye guhatana ku isoko ryo kugura abakinnyi nk’ibisanzwe ariko hazaba impinduka kubera Coronavirus yabateye ibihombo.

Yagize ati “Ntabwo tuzashora amafaranga menshi ku isoko nk’ibisanzwe kubera icyorezo gusa tuzagerageza kureba uko twagurana abakinnyi ku bwinshi.”

Uyu muyobozi akomeje kujya mu mazi abira kuko bagenzi be batanu bakoranaga baheruka kwegura kubera ibyemezo bimwe na bimwe afata mu ikipe.

Ikibazo gihangayikishije abayobozi ba FC Barcelona n’ukongerera amasezerano Messi kuko ayo afite azarangira muri 2021 gusa we aba afite ingingo zimwemerera kugenda ku buntu aramutse abishatse.

Bamwe mu bakinnyi bivugwa ko bazakoreshwa mu kugurana abandi harimo Antoine Griezmann utarakoze ku mitima y’abafana kuva yagera muri iyi kipe avuye muri Atletico Madrid,Ousmane Dembele na Philippe Coutinho nabo bashobora kugurishwa cyangwa bakaguranwamo abandi.



Barcelona irashaka Martinez nk’umusimbura wa Luis Suarez


Comments

samuel 26 April 2020

Erega umutwe w’iyi nkuru yawe wemeza ko no gusinya byarangiye. Ariko nashatse aho wanditse igiciro cya cash bageretseho ndaheba.ariko namwe murakabya yee.