Print

Tiwa Savage yasabye abasore bifuza kumurongora ko babigira vuba

Yanditwe na: Martin Munezero 24 April 2020 Yasuwe: 4795

Umuhanzikazi Tiwa Savage wavukiye mu gihugu cya Nijeriya ku tariki ya 5 Gashyantare 1980, nyuma akaza gukurira mu gihugu cy’Ubwongereza ari naho yize amashuri ye yisumbuye ku myaka 11, yamamaye cyane mu ndirimbo “Eminado”..

Tiwa Savage mu mashusho yashize ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yigaragaje ari guteka chapati, nuko yandikaho amagambo arimo gusaba abasore bifuza kumugira umugore ko babikora vuba kubera ko igiciro cy’inkwano bazamukwa kigenda kizamuka, anatangaza ko atari mwiza ku isura gusa ahubwo ko no guteka abizi cyane.

Tiwa Savage w’imyaka 40 uvuga ko ashaka umugabo byihuse, yaje gushakana n’umugabo witwa Tunji “Tee Billz” Balogun nyuma baza gutandukana, ndetse yanavuzwe cyane mu rukundo n’umuhanzi Wizkid.

Tiwa savage yashakanye n’ uyu Tunji “Tee Billz” Balogun ku tariki ya 23 Ugushingo 2013, ubukwe bwo gusaba bubera ahitwa The Ark muri Lekki, ubukwe bwo gusezerana buba umwaka ukurikiyeho ku tariki ya 26 Mata 2014, bubera i Dubai muri Hoteli yitwa Armani.

Ntibyatinze, Tiwa Savage na Balogun batangaje ko bari kwitegura kubyarana umwana wabo wa mbere nyuma ya Mezi 6 basezeranye, umwana yaje kwibaruka kuwa muri 2015.

Umwaka ukurikiyeho muri 2016, ku tariki ya 28 Mata, umugabo we yamushinje kutamwizera, ndetse ko na nyina ari umurozi, ibintu byatumye bashwana nuko baza gutandukana.

Tiwa Savage n’umwana we w’imfura yabyaranye na Bulogun.

Tiwa Savage agira icyo avuga ku byatangajwe n’umugabo we, yavuze ko ibyo yamushinjaga ari ibinyoma, ahubwo we ntiyitaga ku mitungo n’ubutunzi bw’umuryango mu by’amafaranga, ndetse akaba yarakoreshaga ibiyobyabwenge ndetse ntanamwiteho cyane, ko yamuburaga kandi ahari, birimo no kumuca inyuma.

Ibi byose Tiwa Savage avuga umugabo we yakoraga akaba aribyo byatumye umubano wabo uhungabana nuko ahitamo kumureka baratandukana..