Print

Louise Mushikiwabo yavuze ku irekurwa rya Kizito Mihigo n’iby’urupfu rwe

Yanditwe na: Martin Munezero 24 April 2020 Yasuwe: 2644

Louise Mushikiwabo yasobanuye ko abahuza kuba yaratorewe kuyobora uyu muryango n’irekurwa rya Kizito Mihigo nta shingiro bifite, avuga kandi ko ku by’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo, atumva ukuntu hari abashaka kugaragaza ko mu Rwanda nta muntu wapfa yiyahuye cyangwa se ngo apfe urupfu rusanzwe.

Muri iki kiganiro, Louise Mushikiwabo yabajijwe iby’uko inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha mu Rwanda zatangaje ko Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye tariki 17 Gashyantare 2020 nyamara hari ababishidikanyaho, banamubaza iby’uko itorwa rye ku buyobozi bw’umuryango ayoboye ubu ryaba ryaragizwemo uruhare no gufungura Kizito Mihigo muri 2018. Mu gusubiza ibi, yagize ati:

Mureke twe gufata igiti kimwe ngo tukite ishyamba. Mbere na mbere dukosore gato, itorwa ryanjye ntaho rihuriye no kurekurwa k’uriya musore. Yarekuwe ari hamwe n’abandi bari hagati ya 200 na 300 icyo gihe. Wenda ubwo byarahuriranye ariko nta sano bishobora kugirana. Nari nzi neza biriya bintu, uriya musore nari muzi kubera akazi nagiye nkora mbere yo kuza hano. Icyo nshaka kuvuga njyewe ni uko icyantangaje, ari ukubona kwiyahura biba ibintu byo gukemanga mu Rwanda.

Louise Mushikiwabo yakomeje asobanura ko mbere na mbere agomba kubasubiza nk’Umunyarwandakazi hanyuma ibyo kubasubiza nk’umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) bikaza nyuma.

Aha yasobanuye ko bikwiye ko abantu bazumva ko mu Rwanda kimwe n’ahandi hose ku isi, abantu bashobora gupfa urupfu rusanzwe cyangwa se ko hari n’abiyahura. Yagize ati:

Mu mwaka umwe numvise ukwiyahura kw’abantu batatu bakiri bato mu Rwanda, ariko buri umwe muri abo hari abashakaga kuvuga ko hari uruhare Guverinoma y’u Rwanda yabigizemo. Numva ko iryo ari ikosa rikwiye kuzakosorwa.

Mu kugaruka ku muryango ayoboye urengera uburenganzira bwa muntu, Louise Mushikiwabo yasobanuye ko nta gihugu na kimwe cyaburamo umuntu wiyahuye mu buryo byagenze kuri Kizito Mihigo cyangwa n’abandi, atanga urugero mu Bufaransa aho basanze mu mwaka umwe cyangwa ibiri abasaga 130 bariyahuriye muri gereza.

Muri ibi biganiro kandi, Louise Mushikiwabo, yasobanuye ko kuba Afurika itaribasiwe cyane n’icyorezo cya Covid-19 nk’indi migabane y’u Burayi na Leta zunze Ubumwe za Amerika, byatewe n’uko Afurika yafashe ingamba zikomeye z’ubwirinzi hakiri kare bituma icyorezo kidakwirakwira mu bantu benshi.

Yongeyeho ariko ko ingaruka z’cyorezo cya Covid-19 zitabura kugera ku mugabane wa Afurika cyane cyane mu byerekeranye n’ubukungu.