Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abanyarwanda ko kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye, amazi y’umugezi wa Nyabarongo akaba yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira, kuri ubu ukaba utari nyabagendwa.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, polisi y’u Rwanda yagize, iti:”Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu”. kubera ko amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu ukaba utari nyabagendwa.
Polisi yakomeje igira, iti:’‘Turakomeza kubamenyesha uko amazi agabanuka kugira ngo urujya n’uruza rukomeze”. Murakoze