Print

Abantu bose baramutse bambaye udupfukamunwa neza Coronavirus yatemberaga muri bo yagabanukaho 80%-Umuyobozi wa RBC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 April 2020 Yasuwe: 2421

Uyu muyobozu wa RBC yabwiye ikinyamakuru Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru ko kwambara agapfukamunwa hakurikijwe amabwiriza ari uburyo bwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus mu gihe kukambara ubikerensa bishobora kuba intandaro yo gukwiza no kwandura ako gakoko.

Ati: “ Abaturage bose baramutse bambaye agapfukamunwa neza ingano ya virusi yatemberaga muri bo ishobora kugabanukaho 80 ku ijana.”

Dr Nsanzimana yanagaragaje uburyo agapfukamunwa kambarwa kakabasha kurinda ukambaye.

Ati: “ Ubu ndakambaye,ngomba kukamanura ku buryo gapfuka umunwa wanjye neza nkakazamura ku zuru,urabona noneho ko hano mu mpande z’izuru harimo umwanya uwakwitsamurira imbere yanjye hari ibyatumuka bikinjira imbere y’agapfukamunwa nambaye nkandura virusi.Niyo mpamvu aha hejuru harimo agakwege,ukanda aka kuma ukakegereza izuru agapfukamunwa kakagufataho kuburyo nta cyava hanze ngo cyinjire cyangwa ngo hagire ikiva mu macandwe yawe ngo kijye hanze.”

Dr. Nsanzimana yakomeje yanenze benshi bakora ikosa ryo kumanura agapfukamunwa mu ijosi bagiye kuganira na bagenzi babo vuga ko ibyo birutwa no kutakambara.

Ati: “Nk’ubu turi mu kiganiro ukabona umuntu agiye kuvuga arakamunuye mu ijosi,njya mbibona abantu benshi nka 90 ku ijana bajya kuvuga bakakamanura,nonese ubundi uba wakambariye iki ko ukambara kugira ngo amacancwe yawe ataza kunyanyagira mu bantu.”

Dr. Nsanzimana yatangajeko hari ubwoko bwinshi bw’udupfukamunwa kandi ko buri kamwe gafite abo kagenewe ,igihe kagenwe kwambarwa n’uburyo kambarwa bitewe n’uko gakoze.Aha niho yahereye asaba buri wese kwambara agapfukamunwa abisobanukiwe kugira ngo akurikize amabwiriza atuma kamufasha kwirinda.

Kuwa 18 Mata 2020,Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo kiyongera ku bindi bigamije kurwanya icyorezo cya koronavirusi, aho abantu bose bagomba kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa bahavuye mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya koronavirusi kiba Isi n’u Rwanda rurimo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku mugoroba wo kuwa 18 Mata 2020, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije yavuze ko guhera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha inganda zizatangira gukora udupfukamunwa ku buryo buri wese azajya abasha kutugura kandi adahenzwe.

Yagize ati "Ni cyemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara bose, ni ukuvuga ko twese tugomba kuzajya tukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse. Tugiye gukorwa ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza. Guhera ku wa Mbere inganda zizatangira kudukora ku buryo mu mpera z’icyumweru hazaba hari udupfukamunwa ku isoko ku buryo uzadushaka wese yatugura."

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda Food and Drugs Authority, giherutse gutangaza ko inganda zisaga 27 zirimo gukora udupfukamunwa,ndetse zahawe ibipimo by’ubuziranenge bigomba kugenderwaho ku buryo n’undi wese wumva wabyuzuza yakwandika abisaba na we akadukora.

Karangwa Charles, uyobora iki kigo yagize ati "Icya mbere ni uko ukoresha umwenda utashyuha ngo wangize umuntu nka nylon, dusaba ko hakoreshwa umwenda ukozwe mu ipamba, kandi hari ukuntu bawudoda kugira ngo ube wafunga izuru n’akananwa, ikindi bagomba gukoresha couche 2 kugira ngo igihe umuntu avuga amacandwe ntabe yasohoka, ikindi ni ukudakoresha umwenda uvamo irangi ni ikintu kibi gishobora kwangiza imyanya y’ubuhumekero. N’ubu uwanditse adusaba uburenganzira akuzuza amabwiriza na n’uyu munsi hari bane banditse turajya kubasura turebe isuku yabo uko imeze.Ubundi agapfukamunwa kakabaye kajya ku isoko uhita ukagura ukambara."

Utu dupfukamunwa tugomba kuva muri izo nganda zose zirimo kudukora ubu tugakusanyirizwa ahabugenewe mu ruganda rumwe rwa UTEXRWA, hanyuma hakazaba hari ikigo kimwe cyahawe isoko ryo kuhatuvana kidusakaza hirya no hino mu gihugu.

Aho na ho, abaturage bazajya badusanga muri za farumasi, poste de santé no muri Supermarket.

Igiciro cya kamwe ni amafaranga y’u Rwanda 500. Icyakora hari bamwe mu baturage bavuga ko byaba byiza agiye hasi yayo kubera ibihe bibi turimo.