Print

Micheal Sarpong yakozwe ku mutima n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda bamugobotse nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 April 2020 Yasuwe: 11715

Inkunga Micheal Sarpong yahawe nkuko byagaragaye ku mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ni iy’ibiribwa birimo umuceri, kawunga, amavuta yo guteka, amata, ibikoresho by’isuku n’ibindi biherekejwe n’ibahasha y’ibihumbi 100 Frw.

Abinyujije kuri Instagram, Michael Sarpong yashimiye aba bakunzi ba ruhago mu Rwanda bamuzirikanye muri ibi bihe bibi bya Coronavirus isi yose irimo ndetse n’ibyo we arimo nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports.

Ati “Ndashimira cyane umuryango w’abakunzi ba siporo mu Rwanda ku bw’urukundo bangaragarije muri ibi bihe bidasanzwe. Ndabizi neza ko buri gihe banshyigikira. Muri abantu beza kandi mufite umuco mwiza wo kwishimira. Mwakoze cyane kubera ukuntu mwantunguye. Ndabakunda cyane Banyarwanda, n’umuryango w’abakunzi b’imikino mu Rwanda. Imana ikomeze kubaha imigisha itagabanyije..Amena.”

Kuwa 23 Mata 2020,nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize hanze ibaruwa yirukana uwari rutahizamu wayo Micheal Sarpong nyuma y’amagambo yatangaje ko perezida Munyakazi Sadate nta bwenge afite bwo kuyobora Rayon Sports y’ubukombe.

Kuwa Kane, nibwo Rayon Sports yasohoye iyi baruwa ivuga ko yasheshe amasezerano y’uyu mukinnyi, inamwifuriza amahirwe ahandi azakomereza.

Kuwa 20 Mata 2020, nibwo Rutahizamu Micheal Sarpong yumvikanye abwira Royal FM ko perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate adafite ubwenge, ndetse ko atari akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe nyuma y’ibaruwa ihagarika imishahara y’abakinnyi yari yasohotse.

Yagize ati “Ku bwanjye ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo.

Bityo ku bwanjye rwose ni ibintu ntumva, kubyukira ku bintu mu bitangazamakuru gutyo. Ubundi iyo uri perezida rwose ugerageza kuvugisha abakinnyi. Twese turabizi ko bigoranye muri iyi minsi ntabwo turi gukina nta buri kimwe, biragoye ariko byibura wishyure ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyuka uvuga uko gusa nkaho nta muntu witayeho nta muntu utekerezaho, none se niba ari uko bimeze ni nde dukorera? Kubera iki turi hano? Kubera iki mu byukuri turi kugukorera?.

Nta bwenge afite, Ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko n’abakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu.”

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports muri Nzeri 2018 avuye muri Dreams FC yo muri Ghana, atsinda ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda, anayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona iheruka.

Uretse kwirukanwa muri Rayon Sports, iyi kipe yanamwishyuje amadorali ya Amerika 612(572.220 FRW) ngo y’itike iyi kipe yamutegeye ubwo yavaga mu gihugu cya Norvege aho bavuga ko yari yagiye kuvugana n’andi makipe adahawe uburenganzira na Rayon Sports cyangwa ngo ibe ibizi.




Comments

nkurunziza franke 26 April 2020

murakoze
ndabashomira nukuri
kubwamakuru mundahwema
kutujyezaho byumwihari
yarayon sport ndashimiramurirusa
jyeburiwese wafashe
umwanya,agatekereze kurisarupongo
nukuri nibyagaciro imana,ibamere
umujysha nukuri,itagabanyije
ndihanganisha sarupongo
mubihebibi,arimo naho
sadati weyifujeguhirika
icyipi arikobizamugora
sarupongo niyabeshye kubyowavuze
gusanyine nibyobashakaga
kubera,umushahara bamuha
gusajye,icyonabwira munyakazi sadati
nashakeyotonde kuko ,mandayiwe
irikugana kumusozo arakorera,ubusa
kbx sarupongo niyowajya
muripolici kiyovu muhanga
mukura,as Kigali bugesera
nizindi tuzagukunda kuza
ubwo sadati azavaho
ukagaruka nuri rayon sport
humura,tukurinyuma nukuri
muvandi mumbabarire
ubutumwamubumujyerezeho
kandi mundeberanukunu
mwambonera number
umunuyakohereza namafaranga
yajya,agurana mainite
nukuri muraze


kora 26 April 2020

Bravo ,nubundi abanyarwanda barangwa n’ubudashyikirwa muri byose.kandi ntakabura imvano baba barabitojwe n"intore izirusha intambwe.