Print

Rwanda:Hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga mu gusaba uruhushya rwo gusohoka mu rugo

Yanditwe na: Martin Munezero 26 April 2020 Yasuwe: 3124

Muri izo serivise harimo nko kujya kwa muganga,guhaha, gushingura no kujya kuri banki ndatse n’izindi zigaragaye ko zihutirwa.

Uburyo bwo gusaba uruhushya ni ukunyura kuri www.mc.gov.rw cyangwa ugakanda *127# kuri telephone igendanwa.

Umaze kwinjira wandika umwirondoro wawe ariwo nimero yawe y’indangamuntu, iya telephone warangiza ukinjizamo ibikubiye mu rugendo rwawe werekana aho uva naho ujya,impamvu y’urugendo n’ibirango by’ikinyabiziga ku gifite (plaqwe)ugakurikizaho italiki igihe uzagendera n’igihe uzagarukira warangiza ukohereza , ugategereza igisubizo.

Iyo wemerewe cyangwa utemerewe polisi ikoherereza ubutumwa bubikumenyeshya.

Polisi y’u Rwanda irasaba ko uwemerewe agomba kwitwaza I cyemezo mu gihe agiye gushaka izo serivise kugirango nibamuhagarika yerekane urwo ruhushya.


Comments

ingabire jeannette 19 January 2021

Nonex kotwanditse dusaba uruhushya ntibadusubize guhera ejo mta sms yabo twabonye pe mwadufashije


Dr RUSINE Jean-Baptiste 29 April 2020

Ko mwibagiwe Akagari ka KIBAGABAGA ku rutonde rw’utugari twa KIMIRONKO? Birabuza abahatiruka kubonera uruhushya kuri telefoni igendanwa. Nabyiboneyeho.


Jean de Dieu ndayisabye 26 April 2020

Impamvu zituguranye zo kwifuza!


Jean de Dieu ndayisabye 26 April 2020

Kigali kimironko