Print

Covid-19:Diamond agiye kwishyurira imiryango 500 ubukode bw’inzu mu gihe kingana n’amezi atatu

Yanditwe na: Martin Munezero 26 April 2020 Yasuwe: 852

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Diamond yavuze ko azishyurira imiryango 500 ubukode bw’inzu mu gihe kingana n’amezi atatu.

Yagize ati”Nubwo nanjye ndi mu bahuye n’ingaruka za Koronavirusi gusa muri duke mfite niyemeje gufasha nibura imiryango 500 kwishyura ubukode mu gihe cy’amezi atatu.”

Yakomeje avuga ko guhera ku wa mbere azatangaza uko ubu bufasha buzagera ku bo bukwiriye.

Ati “Mu guhangana na COVID-19 nizeye gusangira namwe ibyiza n’ibibi. Guhera kuwa mbere nzatangaza uko iyi miryngo 500 izakira amafaranga y’ubukode 🙏🏼.”

Diamond ni umwe mu bahanzi muri Tanzania bakoze igikorwa gikomeye muri ibi bihe bikomeye isi yose yugarijwe na Koronavirusi.