Print

Abatoza 7 bubatse izina mu mupira w’amaguru batangaje umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2020 Yasuwe: 7961

Nyuma y’aho abarimo Wayne Rooney,Kaka,Beckham,Angel di Maria n’abandi bemeje ko umukinnyi mwiza kurusha abandi bose ku isi ari Lionel Messi ndetse bakagaragaza amarangamutima yabo ku rwego rwo hejuru,hakurikiyeho abatoza bakomeye.

Abatoza bakomeye ku isi ubu n’abatakibirimo binjiye mu mpaka za Cristiano Ronaldo VS Messi birangira abo ku ruhande rwa Messi batsinze.

Uko amatora yagenze:

1. Zinedine Zidane –Cristiano Ronaldo
2. Jose Mourinho -Bombi
3. Pep Guardiola- Lionel Messi
4. Arsene Wenger- Lionel Messi
5. Sir Alex Ferguson-Cristiano Ronaldo
6. Diego Simeone-Lionel Messi
7. Jurgen Klopp-Lionel Messi

Mu makipe yabo,aba basore babiri batwaye ibikombe bitandukanye gusa Messi ku giti cye afite Ballon d’Or 6 kuri 5 za Cristiano Ronaldo.

Cristiano Ronaldo yatwaye UEFA Champions League 5 mu gihe Lionel Messi afite 4.Ronaldo yatwaye ibikombe bya shampiyona mu Bwongereza,muri Espagne no mu Butaliyani mu gihe Messi yabitwaye muri Espagne gusa.

Mu gihe cyose aba bakinnyi bombi bamaze bakina,impaka zo kubagereranya ntizahagaze gusa bafite uduhigo twinshi bakoze mu mupira w’amaguru bizagora abakizamuka gukuraho.

Lionel Messi ureshya na metero 1 na cm 70 ukomoka mu mujyi muto wa Rosalio mu gihugu cya Argentina, umaze imyaka 12 ari mu bari ku gasongero k’isi mu mupira w’amaguru niwe ukunze gutorwa na benshi mu mpaka zimuhuza na Cristiano Ronaldo.

Kuwa 03 Ukuboza 2019,mu mujyi wa Paris mu Bufaransa,Lionel Messi ukinira Argentina na Barcelona yo muri Espagne,yashyikirijwe Ballon D’or ya 2018, igihembo cyiza kigenerwa umukinnyi mwiza mu mupira w’amaguru ku isi.

Ballon D’or itangwa n’ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa ikaba imaze gutangwa inshuro 64 ihabwa umukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi.

Mu mwaka wa 2018/2019 yatsinze ibitego 54 mu mikino yakiniye ikipe y’igihugu n’ikipe ya Barcelona, agatwaramo La Liga gusa.


Comments

27 April 2020

Messi Ni number one kbs ararenze