Print

Ibivugwa ku ibikwa ry’urupfu rwa Perezida Kim Jong Un

Yanditwe na: Martin Munezero 27 April 2020 Yasuwe: 2231

Kim ni umuyobozi wa gatatu uyoboye igihugu cya Koreya ya Ruguru, aho yagiye ku buyobozi muri 2011 nyuma y’urupfu rwa se. Kuri ubu ntaratangaza ushobora kuzamusimbura ku butegetsi cyangwa uzakomeza umugambi we wo gucura ibitwaro bya kirimbuzi.

Amakuru ava kuri Al Jazeera no mu biro ntaramakuru bitandukanye agira icyo atangaza ku buzima bwe.

Amakuru menshi avuga aho yaba aherereye, avuga ko yaba yarishyize mu kato kubwo gutinya icyorezo cya coronavirusi cyangwa akaba arembye bikomeye.

Hari n’andi makuru adafitiye gihamya avuga ko yaba yaramaze gupfa, amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu 2014 nibwo yamaze igihe kigera ku kwezi atagaragara mu ruhame, nyuma televiziyo y’igihugu imwerekana arimo agendera ku mbago.

Muri iki cyumweru icyogajuru cya America cyagaragaje gari ya moshi ishobora kuba ari iya Perezida wa Koreya ya Ruguru mu nkengero z’ umujyi mu gihugu, bikavugwa ko iri mu gace ka Wonsan.

Kim Jong Un kandi aheruka kugaragara mu ruhame kuwa 11 Mata mu nama.

Nyuma y’iminsi ine, kuwa 15 Mata, yabuze mu isabukuru ya sekuru Kim Il Sung bivugwa ko ari na we washinze igihugu cya Koreya ya Ruguru.

Ikintu abahanga batandukanye bavuga ko atabura nta kibazo gikomeye cyabaye.

Abayobozi bakuri mu gihugu ntacyo bavuga kuri Kim muri iyi minsi.

Nyamara kuwa gatandatu, ibiro ntaramakuru bya Koreya (KCNA) byatangaje ko Kim yakiriye ubutumwa bw’ intashyo n’Umuyobozi w’ishyaka rya Gikominisite ry’ Uburusiya.

Kuwa mbere, ikinyamakuru gikorera muri Koreya y’Epfo ariko kibanda ku makuru ya Koreya ya Ruguru, Daily NK, cyavuze ko cyahawe amakuru n’umuntu utaratangajwe uri muri Koreya ya Ruguru ko Kim yaba ari mu nkengero z’umujyi mu gace ka Hyangsan mu majyaruguru y’umurwa mukuru Pyongyang, aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Bikaba bivugwa ko Kim arimo yoroherwa nyuma yo kubagwa.

Amakuru avuga ko Kim arembye kandi yatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Rheuters.

Amakuru kandi akavuga ko Ubushinwa nk’inshuti za Kim bwamwoherereje inzobere z’abaganga ngo zimugire inama ku buzima bwe.

Kuva NK Daily yakwandika ku buzima bwa Kim, ibitangazamakuru byinshi muri Koreya y’Epfo bikomeje gutangaza ko yaba akiri mu gace ka Wonsan, ahanini bagedeye ku makuru y’uko gari ya moshi ya Kim igaragara muri ako gace n’ubwo indege ye ikiri i Pyongyang.

Bikaba bivugwa ko yaba yarahagiye kubera gutinya icyorezo cya COVID-19.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Donald Trump, kuwa kane, yatangaje ko amakuru avuga ko Kim arembye atari yo, ariko yirinda kuvuga igihe aheruka kuvugana na we.

Trump yahuye na Kim inshuro eshatu agerageza kumwumvisha ko agomba kureka gucura ibitwaro bya kirimbuzi, ikintu kibangamiye America n’ibihugu by’inshuti zayo byo muri Aziya.


Comments

Enock uzabakiriho 27 April 2020

kabisa mutanga amakuru meza muduhe amakuru ya 50 center