Print

Biravugwa: Umuriro urimo kwaka mu ishyaka rya CNDD FDD kubera imyanya yo mu nteko ishinga amategeko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 April 2020 Yasuwe: 2443

Biravugwa ko benshi mu bitangiye ishyaka CNDD FDD bakuwe ku rutonde n’uyu Ndayishimiye,wishyiriyeho abe bazamufasha kuyobora.

Abo batavuga rumwe na CNDD FDD basobanura ko abakuwe ku rutonde bari kumwe na Petero Nkurunziza batazatora CNDD FDD ndetse ngo umuriro ushobora kuzaka bikomeye muri iri shyaka rimaze imyaka 15 ku butegetsi.

Abo batavuga rumwe na CNDD FDD bakaba basaba Abarundi ngo ntibazatore CNDD FDD kuko ngo muri CNDD FDD ibintu bitameze neza.
.
Muri aya makuru yatanzwe n’abatishimiye Gen.Evariste Ndayishimiye bavuze ko bakuwe ku ntonde z’abadepite kandi ari abantu bashyigikiye cyane Leta y’u Burundi ku bwa perezida Petero Nkurunziza.

Aba ntibabuze kwemeza ko Petero Nkurunziza azigana Joseph Kabila agaha igihugu Agathon Rwasa uhagarariye CNL mu matora kuko ngo bamaze kubivugana cyane ko nawe aturuka I Ngozi.

Abatavuga rumwe na CNDD FDD berekana ibimenyetso simusiga bishobora gutuma ishyaka CNDD FDD ririmbuka.

Bimwe mu bimenyetso abatavuga rumwe na CNDD FDD batanga bigaragaza ko iri shyaka riri mu mazi abira ni:

1. Petero Nkurunziza , ntiyigeze ashaka gusimburwa na Evariste Ndayishimiye ahubwo yashaka Nyabenda Pascal ariko abafatanyije nawe urugamba barabyanga kuko ngo ntawategeka u Burundi atarwanye.

Aba bavuga ko ibi byababaje cyane Petero Nkurunziza bituma avugana byihutirwa na Agathon Rwasa ko ariwe uzamusimbura.

Bivugwa ko Petero Nkurunziza atazashyigikira Evariste Ndayishimiye mu kwiyamamaza ndetse nta nakimwe azamufasha kugira ngo atsinde amatora.

Bavuga ko iby’aya matora byamaze gupangwa bizaba nko muri Congo Kinshasa aho Joseph Kabila yagambaniye ishyaka rye ntashyigikiye Emmanuel Ramazani Shadary ryari ryatanze nk’umukandida ahubwo agashyigikira Felix Tshisekedi watsinze amatora.

2-Abatavuga rumwe na Leta ngo ntibumva impamvu abarwanashyaka bakomeye ba CNDD FDD batari ku rutonde rw’abiyamamariza kuba abadepite kandi bari bashyizwe ku myanya y’imbere ariko Evariste akabakuraho,akishyiriramo abe.

Abo barwanashyaka bakuwe ku rutonde ni :

1-Jean Baptiste Nzigamasabo batazira Gihahe ,wo mu ntara ya Kirundo. yarwaniye cyane ishyaka CNDD FDD kuva 2005 yari mu badepite.

2- Gad Niyukuri : Guverineri w’intara ya Makamba. Ku rutonde yishyize imbere ariko ngo Evariste Ndayishimiye yarumukuyeho.

3-Alexis Barekebavuge
4-Wakenya
5-Keny Claude : Cibitoke

6- Pascal Nyabenda: Bubanza
7- Willy Nyamitwe: Bujumbura Mairie
8-Benjamin Bikorimana: Buja Mairie
9- Nancy Mutoni : Buja Mairie
10-Ezechiel Nibigira: Bujumbura Rurale
11-Bikinamuci
12-Sylvestre Ndayizeye: Karusi
13-Edouard Nduwimana: Kayanza

14- N’abandi benshi Bari bakomeye muri CNDD FDD ndetse bakaba barakumiriwe ku ntonde z’abiyamamaza mu nteko ishinga amategeko.

Abenshi mu babaye hafi cyane ya Petero Nkurunziza ngo nta myanya myiza bazahabwa na Evariste Ndayishimiye.
.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2020 nibwo abakandida 7 biyamamariza kuyobora u Burundi batangiye kuzenguruka igihugu bashaka amajwi yo kuzayobora iki gihugu kiri mu magepfo y’u Rwanda mu myaka 7 iri imbere.


Comments

munyemana 28 April 2020

Nyamara aba barimo kuryana (Nkurunziza na Ndayishimiye),biyita ko ari abarokore.Ntabwo wajya muli politike ngo ube n’umukristu nyakuri.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come\Que ton royaume vienne). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.It is a matter of time.