Print

Ykee Benda yabwiwe ko azamenwa impanga kubera umunyamakurukazi ukundana n’umunyapolitike ari kwiyegereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 April 2020 Yasuwe: 3117

Mu minsi ishize,Ykee Benda aherutse kujya ku tibuga rwe rwa Twitter yandika uburyo umunyamakuru wa TV yitwa NBS, Sheilah Nduhukire amubuza gusinzira.

Yagize ati “Kuwa 23 Mata…Imana yaduhaye malayika.Yarakuze avamo umugore w’igitangaza kandi wigirira icyizere…Ni byiza ko ukiri muzima..Munyemerere nifurize isabukuru nziza umukobwa wantwaye umutima.Izuba rirashye.”

Akimara kwandika aya magambo yahise ashyiraho ifoto y’uyu Munyamakurukazi ndetse anayigira Profile picture ye.

Aya magambo yasembuye benshi mu bafana bazi uyu mukobwa bituma bamwe baburira uyu muhanzi ko akwiriye kujya kure y’uyu mukobwa niba ashaka kurama ku isi.

Umwe mu bafana yagize ati "Nshuti yanjye bizarangira mu marira kuko njye ubikubwira mfite ubunararibonye."

Abandi bafana baburiye uyu muhanzi mu rurimi rw’Ikigande bamumenyesha ko ari gukina n’ikipe atazi.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa Ykee Benda yasembuye asanzwe akundana n’umuyobozi wa rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda witwa Norbert Mao.

Ykee Benda yakunzwe mu ndirimbo nka Munakampala,Superman na Nipe yakoranye na Urban Boys.

Uyu muhanzi ukomeye muri Uganda Ykee Benda yagaragaje ko akurikirana cyane umuziki wo mu Rwanda aho yagaragaye ko yishimiye indirimbo Ma Vie ya Social Mula.


Ykee Benda yabwiwe ko ashobora gusiga impanga kuri uyu Munyamakurukazi