Print

Abanyekongo bari barabuze uko bataha bafunguriwe umupaka

Yanditwe na: Martin Munezero 27 April 2020 Yasuwe: 1967

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki 26 Mata 2020, bibera ku mipaka ya Rubavu na Goma aho Abanyekongo bakabakaba 100 bari bari mu Rwanda barabuze uko basubira iwabo ahambukiye.

Ni Abanyekongo bari mu Rwanda mu rwego rwo gusura cyangwa bahanyura, ariko bagahera ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’ingamba zo gufunga imipaka nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Actualite.CD ikomeza ivuga.

Harimo kandi Abanyekongo babaga mu mijyi yegereye umupaka nka Rubavu na Rusizi ariko bakora iwabo mu mijyi ya Goma na Bukavu bashaka gusubira mu mirimo yabo batinya kuba bayitakaza.

Biravugwa ko abambutse bajya i Goma banyuze i Rubavu ari 61, mu gihe abavuye Rusizi bajya i Bukavu ari 38.

Ambasade ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu Rwanda ikaba ishimira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’igihugu cyabo ku mbaraga imaze ibyumweru ishyira mu gushaka uko aba baturage basubira iwabo.

Kuri ubu, igihugu cya Congo kimaze gucyura abandi Banyekongo bari za Brazaville, i Douala muri Cameroun ndetse na Dubai, mu gihe gikomeje gushaka uko abandi bari mu bihugu nka Turkiya, u Buhinde na Afurika y’Epfo nabo bataha.