Print

Ambasade ya Israel yahaye inkunga y’udupfukamunwa 4000 umuryango AVEGA n’abagore bacururiza mu isoko rya Kimironko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 April 2020 Yasuwe: 706

Kuwa 24 Mata 2020,nibwo Ambasade ya Israel mu Rwanda yahaye udupfukamunwa ibihumbi 2000 abagize Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 [AVEGA].

Iyi nkunga yashyikirijwe umuyobozi wa AVEGA,Madamu Nyirabayire Valerie,washimiye iyi Ambasade kuko ngo iyi nkunga yaje ikenewe cyane.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam,yavuze ko nyuma y’icyorezo cya Covid-19,bazicara bakareba icyo abanyamuryango ba AVEGA bakwigira ku gihugu cya Israel kikabagirira akamaro.

Ambasade ya Israel yahaye kandi utundi dupfukamunwa ibihumbi 2000 abagore bacururiza ibiribwa mu isoko rya Kimironko riherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, kugira ngo babashe kwirinda Coronavirus.

Iyi nkunga yahawe aba bacuruzi,yashyikirijwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko, KALISA Sauveur.

Bwana KALISA Sauveur yashimiye Ambasade ya Israel kubera iyi nkunga ikomeye yateye aba bagore ndetse ayizeza ko utu dupfukamunwa tuzahabwa abo twagenewe.

Ambasaderi wa Israel,Dr. Ron Adam yavuze ko utu dupfukamunwa twatanzwe na Ambasade ahagarariye mu rwego rwo gufasha abaduhawe kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima yo kuwa 18 Mata 2020 yategetse abanyarwanda bose kwambara udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Yagize ati “Twishimiye gufasha imiryango y’abagore bakora udupfukamunwa n’abadukeneye.”

Yongeyeho ko abagore n’abana bari mu bahungabanywa cyane n’ibyorezo bitandukanye birimo na Covid-19.

Ambasade ya Israel yaguze utu dupfukanwa twa miliyoni 2 FRW ku bagore bakorera ikigo cya Gahaya Links bahawe uburenganzira na FDA bwo gukora udupfukamunwa dukorewe mu Rwanda.

Udupfukamunwa twaguzwe twujuje ubuziranenge bwose bwasabwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti [FDA].