Print

The Ben yahishuye igihe azarongorera n’umuhanzi yatse ideni

Yanditwe na: Martin Munezero 27 April 2020 Yasuwe: 3814

Ubusanzwe The Ben akunze kuba ari muri leta zunze ubumwe za Amerika ariko bitandukanye n’imyaka irindwi ishize, uyu muhanzi akenshi aba ari mu Rwanda cyangwa se mu bihugu bya hano muri Afurika.

Kimwe mu bibazo bibazwa abasore ni igihe bazashakira bakagira urugo rwabo, na The Ben yakibajijwe n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana, mu gusubiza The Ben ntiyatangaje igihe nyacyo abashakira umugore ariko yiha igihe ntarengwa.

Yagize ati “Mu myaka itanu ndemera ko mama wanjye azaba afite umukazana, ashobora kuba afite n’akuzukuru.”

The Ben yabajijwe igihe ibihe byigeze kumukomerana akaka ideni, avuga ko ari igihe yari ari mu mashuri yisumbuye ubwo yaryakaga umuhanzi Dominic Ashimwe uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Ati “Nafashe ideni kera nkiri mu mashuri yisumbuye, ryari irya Dominic Ashimwe, sinzi ukuntu namusabye ideni, we yarangurije ariko ntabwo nibuka niba naramwishyuye gusa nibuka ko nyuma twahanye amafaranga. Byahuriyemo hari ibintu twahuriyemo nyuma byarenze ayo mafaranga.”

Nkuko byagenze ubwo The Ben yari yatumiwe mu gitaramo cya East african Party nyuma y’imyaka igera kuri irindwi yari amaze aba muri Amerika adakandagira ku butaka bw’u Rwanda, ubwo Tom Close yamwakiraga ku rubyiniro maze akamuvuga ibigwi, no muri iki kiganiro aba bahanzi bagaragaje ko bafitanye ubushuti budasanzwe.

The Ben yasobanuye Tom Close nk’umuntu ukomeye mu buzima bwe ndetse wagize uruhare rukomeye kugira ngo abe hari aho ageze ubu.

Ati “Tom Close dufitanye amateka ateye amatsiko, we nanjye twabaye abavandimwe guhera mu 2007 nkiri mu mashuri yisumbuye we yiga i Butare turanabivuga. Niwe wamfashe akaboko, navuga ko ibyo ngezeho byose ari Imana yamukoresheje ngo mbe ngeze ahangaha. Tom Close avuze ibintu byinshi kuri njye.”

Tom Close nawe wari uri muri iki kiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga, yavuze ko yahujwe na The Ben n’umuziki, avuga ko umuntu mumenyana ntacyo muraba cyo mugakomezanya aba ari inshuti magara.

Ati “Twahujwe n’umuziki tuba abavandimwe. Ibyo avuga naba narakoze, navuga ko ari ukumwitura kuko nawe yagize uruhare runini mu kuba naragerageje gukora ibintu byiza bikagera ku rwego rw’uko abantu bamenya kuko yamfashaga mu gutangira ku buryo nanamwingingaga ngo tuvuge ko twafatanyije ariko akabyanga kubera ko yavugaga ko mama we bitamushimisha kuba ari gukora umuziki usanzwe nyamara ari abakirisitu. Kuri njye numva ko yamfashije ikintu kinini.”

The Ben avuka mu muryango w’abana batandatu akaba umwana wa Gatatu. Yavukiye mu muryango w’abakirisitu cyane ko mama we akunda gusenga cyane.

The Ben yatangiriye ku ndirimbo yamamaye cyane yitwa ‘Amaso ku maso’. Amaze gukora album ebyiri zirimo ‘Amahirwe ya nyuma ’ ndetse na ‘Ko nahindutse’.

Indirimbo yumva yasubiramo bibaye ngombwa akayikora birushijeho ni ‘Inshuti nyanshuti’. Ubu uyu muhanzi afite studio yitwa Rockhill ikaba na label ifasha abahanzi, ubu ibarizwamo uwitwa Shaffy wamamaye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Akabanga’.


Comments

munyemana 28 April 2020

Nagire vuba arongore arakuze.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.