Print

Rusizi: Impanuka y’ikamyo yahitanye ubuzima bw’umuntu

Yanditwe na: Martin Munezero 27 April 2020 Yasuwe: 2926

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Giheke, Ngiruwonsanga Joseph, wabitangarije Bwiza dukesha iyi nkuru, ngo iyi kamyo yari itwawe n’umushoferi w’Umunyakenya witwa Thomas Mwakisha Mwarango w’imyaka 43 y’amavuko, wakoreraga sosiyete yitwa One to One yo muri icyo gihugu.

Iyo kamyo ikaba yari itwaye amavuta yo guteka iyakuye mu gihugu cya kenya iyajyanye ku bigega bya MAGERWA mu mujyi wa Rusizi.

Yageze mu ikorosi itangiye kuzamuka agace kegereye uruganda rw’icyayi rwa Shagasha ananirwa kurikata, imodoka ihita ibirinduka, icy’inyuma gitandukana n’icy’imbere. Gitifu Ngiruwonsanga Joseph yagize ati:

Muri uko gutandukana kw’igice cy’imbere n’icy’inyuma no kuba yari yikoreye cyane, byombi byahise bigwa mu muferege iruhande rw’umuhanda, umushoferi afatwa mu byuma by’igice cy’imbere biramushwanyaguza ku buryo byasabye ko abatekinisiye b’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha bazana imashini bagacagagura ibyo byuma bakabona gukuramo umurambo wari wangiritse cyane.

Uyu muyobozi yavuze ko atari ubwa mbere aka gace kabereyemo impanuka, kuko ngo no mu mpera z’umwaka ushize indi kamyo yavaga i Kigali yerekeza i Rusizi yikoreye, yamanutse igice cyerekeza kuri urwo ruganda rw’icyayi rwa Shagasha, na yo irabirinduka ihitana umwe mu bari bayirimo, shoferi arakomereka bikabije.

Yavuze ko zihagwa nta zindi ziba zibisikana na zo, avuga ko ababishinzwe bakwiye kureba ikibazo gihari, cyaba ari icy’ibyapa bike bikaba byakongerwa ariko abantu ntibakomeze kuhatakariza ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure, yemeje aya makuru avuga ko byatewe n’uko umushoferi yananiwe gukata iryo korosi rihari, ikamyo ikagwa ikanamuhitana kandi ko yari ayirimo wenyine.

Yavuze kandi ko atahamya ko byatewe no kunanirwa, kuko hari ahashyizweho kugirango abashoferi babanze guhagarara baruhuke bakirenga ishyamba rya Nyungwe, ngo bishoboka ko yabitewe n’uburangare ntiyite ku byapa biri muri ako gace, anabifatanije no kutamenya neza uyu muhanda. Mu butumwa yahaye abashoferi nyuma y’iyi mpanuka, yagize ati:

Turasaba abashoferi ko igihe cyose batwaye imodoka bagomba kubahiriza amategeko, bagasoma n’ibyapa byo ku mihanda cyane ko ari byo biba bibaburira by’umwihariko ku batazi imiterere y’imihanda bagezeho, kuko iyo utitaye ku gusoma ibyo byapa ushobora no kuhahurira n’akaga karimo no kuhaburira ubuzima nk’uko uriya bimugendekeye.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe mbere y’uko hafatwa icyemezo cy’uburyo uzashyingurwamo.


Comments

27 April 2020

Ariko se buriya iyo mufata inkuru mugashishura(copy-paste) nta no guhinduramo na kantu na kamwe koko buriya muba mwumva aribyo