Print

Bugesera: Abaturage bashinje umuyobozi wabo ubusinzi arabasubiza ati" Inzoga narazigabanyije"

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 April 2020 Yasuwe: 3110

Uyu muyobozi aravuga ko ibyo abaturage bavuga ari ukumuharabika kuko ngo nubwo yanywaga inzoga ariko ubu yazigabanyije.Ubuyobozi bw’umurenge wa Ntarama buvuga ko bugiye kugenzurira hafi imyitwarire y’uyu mukozi

Aba baturage bavuga ko uyu muyobozi bamubona kenshi yasinze ndetse akanabima serivisi baba bamukeneyeho kubera ko yasinze.

Hari umwe mu baturage watangarije TV1 dukesha iyi nkuru ko yagiye gusaba uyu muyobozi serivisi yo kumukurira ku cyiciro cy’ubudehe umwe mu bana be witabye Imana uyu muyobozi ngo akamusubiza ko atazi uko babivuga (ashaka ko amuha ruswa ngo yandukure uwapfuye mu irangamimerere).

Uyu NIYONAGIRA Jean Paul avuga ko ibyo abaturage bavuga ari ukumuharabika kuko ngo azi neza ko ari amakosa kujya mu kazi wasinze. Abajijwe niba ubusanzwe anywa inzoga nyinshi yasubije umunyamakuru ati " ... njyewe? narazinywaga ariko nyine ubu narazigabanyije ... nako naraziretse."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama UWAMUGIRA Martha we avuga ko nta myitwarire idasanzwe bazi kuri NIYONAGIRA Jean Paul gusa akavuga ko ubwo abaturage bagaragaje iyo myitwarire idakwiriye ngo bagiye kuyikurikirana byimbitse.

Inkuru ya TV1