Print

Hoteli Diamond yaguze bayigize iy’abari mu kato ka Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 28 April 2020 Yasuwe: 3139

Diamond yavuze ko amazina n’imikorere by’iyi hoteli azabitangaza mu gihe COVID19 yarangiye hoteli itacyakira abarwayi.

Yagize ati”Naguze hoteli,by’umwihariko namaze guhabwa ibyangombwa byose byo gutangira gukora.Ubu irikwakira abakekwaho COVID19 hari n’ibigikosorwa neza ndabamenyesha imikorere yayo bidatinze.”

Uretse gutangiza hoteli ubusanzwe Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakunzwe bo muri EAC ndetse bamaze kwigarurira imitima y’abatuye i Mahanga asanzwe afite WCB TV ndetse anamamariza ibigo byinshi bikomeye.