Print

Ikibuye kinini cyanyuze hafi cyane y’Isi

Yanditwe na: Martin Munezero 29 April 2020 Yasuwe: 7678

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mata saa 11:53 nibwo iki kibuye cyanyuze hafi y’Isi. Abahanga mu by’isanzure batangaje ko iki kibuye gifite ubugari bwa kilometero ziri hagati ya 1.5 na 4.1.

Ikizwi magingo aya ni uko gifite ubugari kwa kilometero nibura ebyiri, ni ingano ishobora kwangiza Isi mu buryo bukomeye mu gihe iki kibuye cyaba kiyigonze, gusa ibyo ntibiza kubaho.

Mu gihe kiraza kuba gica ku Isi, umuntu yavuga ko kiraza kuba ari umuturanyi wa hafi cyane wayo. Impamvu ni uko kiza kuba kiri mu ntera ya kilometero miliyoni 6,29; intera y’ikubye inshuro 16 y’iziri hagati y’Isi n’Ukwezi.


Comments

[email protected] 1 May 2020

Nukuri imana iradukunda gusa ntakigeragezo kizaza atarirusange duhoredusenga kukotutazi umunsinigihe


munyemana 30 April 2020

Ntimugatinye Asteroides kubera ko nkuko bibiliya ivuga,iyi si yacu izahoraho iteka.Bisome muli Zaburi 104:5.Kuraho babandi bavuga ngo "twaremewe kuzajya mu ijuru".Imigani 2:21,22,havuga ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose babi,igasigaza abeza gusa,bazatura mu isi iteka ryose nkuko Zaburi 37:29 havuga.Nkuko 2 Petero 3:13 havuga,dutegereje Isi nshya n’Ijuru rishya.Gusa nkuko bible ivuga ahantu henshi,hari abantu bazajya kubana na Yesu mu Ijuru.Abo bitwa Abera (Saints).Bazakora iki nibagera mu Ijuru?Ntabwo bazaba bajyanywe no Kuririmba nkuko bavuga.Ahubwo bazaba Abami n’Abatambyi kandi bazategeka isi nshya nkuko Ibyahishuwe 5:10 havuga.Bisome na none muli Daniel 7:27.Tuge twiga neza bible.Imana yayiduhaye kugirango ituyobore kandi itumenyeshe umugambi wayo.