Print

Batanzania, dukomeze akazi Imana izaturinda” – Perezida Magufuli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 May 2020 Yasuwe: 4055

Perezida Magufuli yabwiye abaturage ko coronavirus idakwiye kubuza abakozi gukorera igihugu cyabo.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye, yavuze ko bagomba gusa gukurikiza amabwiriza y’abashinzwe ubuzima mu kwirinda iki cyorezo.

Yavuze ko kubera iyi virus nta birori biri bubeho byo kwizihiza umunsi w’umurimo nk’uko bisanzwe.

Yagize ati: "Ndabasaba ko muri iki gihe isi iri guca mu bihe bikomeye byo guhangana na corona, twebwe dukomeza gukora akazi, iyi ndwara ntitubere impamvu yo gusubira inyuma. Njyewe nizera ko Imana izayiturenza".

Muri Tanzania hamaze kuboneka abantu 480 banduye coronavirus, nicyo gihugu ubu gifite umubare munini w’abamaze kumenyekana bayanduye muri aka karere.

Nubwo OMS/WHO itanga inama zibuza abantu guhura ari benshi, Perezida Magufuli yashishikarije abantu gukomeza gusengera hamwe mu nsengero kuko ’coronavirus idashobora gutura mu mubiri urimo Kristu’.

CHADEMA igiye guhagarika kwitabira imirimo y’Inteko

Abo ku ruhande rutavuga rumwe na leta muri Tanzania bavuga ko leta itashyize imbaraga zihagije mu kurinda abaturage Covid-19.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CHADEMA uyu munsi ryasabye abadepite barihagarariye mu nteko guhagarika kwitabira imirimo yayo no kutagera ku nyubako z’inteko muri Dodoma na Dar es Salaam, mu byumweru bibiri.

Leta ya Tanzania yakomeje kunengwa na bamwe mu baturage, abanyapolitiki n’uhagarariye OMS muri Tanzania ko itafashe ingamba zikwiye mu kwirinda ikwirakwira ryayo.

Umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Dar es Salaam niwo urimo umubare munini w’abanduye Covid-19 muri Tanzania.

Ku bakomeje gusaba ko uyu mujyi, ubamo abantu miliyoni esheshatu, wafungwa ubuzima busanzwe bugahagarikwa, Perezida Magufuli yavuze ko ibyo bidashoboka.

Yagize ati: "…Ibyo ntibishoboka. Dar es Salaam niho hantu honyine hava imisoro y’igihugu cyacu…Hejuru ya 80% y’iyo misoro iva Dar es Salaam".

Mu mpera za Werurwe 2020,Perezida Magufuli yagiye mu misa muri kiliziya ya Mutagatifu Paulo mu mujyi wa Dodoma asaba Abatanzaniya kutagira ubwoba ndetse ababwira ko atafunga insengero n’imisigiti kuko ariho hari umuti wa Covid-19.

Magufuli yagize ati: "Ntidutinye kujya gushima no gusenga Imana buri wese mu kwemera kwe, niyo mpamvu nka leta tutafunze aho gusengera mu misigiti cyangwa amakanisa kuko tuzi neza ko aho mu misigiti no mu makanisa ariho hari umuti w’ukuri.

"Aho niho hari Imana, niyo mpamvu nanjye kuza hano ntabitinye, corona uwo ni shitani ntabwo ashobora kwicara mu mubiri wa Yesu azaba yamaze gupfira aho kure".

Abanduye coronavirus muri Tanzania na Zanzibar bose hamwe ubu bamaze kuba 480.Umubare w’abapfuye wavuye ni 16. Abakize ni 167 .

Source: BBC


Comments

1 May 2020

Uwo munyemana ntazu ibyo avuga nibabandi bize ibya bibilia batazi umwuka wera nta wakurenganya


munyemana 1 May 2020

Uwaroze Afrika ntiyakarabye.Uyu president ni Doctor mu Mibare.Nubwo abasenga ari billions/milliards,ntabwo Imana ibumva.Kubera ko abakora ibyaha aribo benshi.Muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva abanyabyaha banga kwihana.Uyu rero uvuga ngo gusenga bizabakiza Corona,arata igihe.Nkuko Yesaya 33:24 havuga,Imana izakuraho indwara mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13,ibanje kuvana mu isi abantu bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibyo izabikora ku munsi w’imperuka.Hagati aho,ntabwo indwara zishobora kuva mu isi.Ahubwo ziriyongera.