Print

Tuleh yapfushije umugore we bagombaga kwizihizaho isabukuru y’umwaka umwe bari bamaze basezeranye

Yanditwe na: Martin Munezero 1 May 2020 Yasuwe: 6266

Uyu mugore witwa Vivian Tuleh yitabye Imana ku tariki ya 27 Mata 2020, iyi ikaba yari itariki ikomeye ku muryango wabo bombi, kubera ko ariyo tariki bakoreyeho ubukwe mu mwaka ushize wa 2019,akaba ariwo munsi bagombaga kwizihiza umwaka wose bari bamaze bashingiranywe.

Ibi siko byagenze rero, kuko ibyagombaga kuba umunsi w’ibyishimo, umugabo wari witeguye kwishimana n’umugore we kuri uwo munsi, wasimbuwe n’amarira n’agahinda bitewe n’urupfu rw’uyu mugore, nkuko umugabo we Tuleh Spanix Terhile yabigaragaje ubwo yasangizaga aya makuru inshuti ze ku rukuta rwe rwa facebook kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mata, aho yagize ati:

Umugore wanjye nakundaga, uyu munsi tariki ya 27 Mata nibwo twuzuzaga umwaka umwe dusezeranye kubana nk’umugore n’umugabo. Nari kuza kujyana ahantu nkagukorera ibintu byiza buri mugore mwiza yakwifuza, ariko urupfu rwagutwaye kure yanjye.

Vivian ntawundi uzigera akundutira. Ngusezeyeho mugore wanjye mwiza utazigera asimburwa n’undi mugore kugeza igihe tuzongera guhurira muri paradizo aho tutazongera gutandukana. Ruhukira mu Mahoro.

Icyateye urupfu rwa Vivian Tuleh, uyu mugabo we ntacyo yigeze atangaza, gusa biravugwa ko yatabarutse amusigiye umwana muto w’umukobwa baherukaga kwibaruka.