Print

Airtel Rwanda yahaye Guverinoma y’u Rwanda Miliyoni 135,5Frw yo kuyifasha kurwana Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 May 2020 Yasuwe: 216

Iyi nkunga ya Airtel Rwanda izifashishwa na Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo guhangana no kwirinda ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19 kimaze kugaragara ku bantu 249.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, niwe washyikirije Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, iyi nkunga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi 2020 nk’umusanzu w’iyi sosiyete mu kurwanya Coronavirus.

Ubwo yashyikirizaga iyi nkunga Minisitiri w’Ubuzima, Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yagize ati “Uyu munsi twishimiye amahirwe twagize yo gutanga inkunga yacu no kugira uruhare mu rugamba igihugu kirimo rwo kurwanya Covid-19”.

Yakomeje avuga ko uyu musanzu ari ikimenyetso cy’ishimwe Airtel Rwanda irimo guha abakora mu nzego z’ubuzima, kubera uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa ingamba za guverinoma zo kurandura icyorezo cyugarije Isi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yashimye ubufasha bwatanzwe na Airtel Rwanda, agira ati “Iki ni ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye n’ubumuntu bw’abakozi ba Airtel, bizafasha mu gushyigikira gahunda z’igihugu zo kurwanya Covid-19. Tuzakomeza ubufatanye no gukorera hamwe ku bw’inyungu z’abaturage bacu”.

Airtel Rwanda isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye bifasha abantu kwirinda kwegerana muri iki gihe cya Coronavirus zirimo; kugeza ku baturage ubutumwa bubakangurira kwirinda ndetse n’amakuru bifuza gutanga kuri Coronavirus bakaba bahamagara ku murongo utishyurwa wa 114.

Airtel yashyizeho uburyo bworohereza abanyeshuri bo mu byiciro byose kwiga bakoresheje iyakure (E-Learning) nta kiguzi cya internet basabwe nka bumwe mu buryo bwo gufasha Abanyarwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Aha ni ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza, HEC.

Airtel Rwanda kandi yafashije kaminuza eshanu zigenga kwigisha mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho abanyeshuri bari ku muyoboro wayo nta kiguzi cya internet basabwa. Izo kaminuza ni INES, UOK, ITAB, CHUR, KP na AUCA.

Airtel Rwanda kandi yongereye igihe cya Poromosiyo ya ’Mukazi kose’ aho abakiliya bohererezanya ndetse bakanakira amafaranga ku buntu. Ibi ni ukwirinda ko abantu begerana no guteza imbere guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Hari kandi kohererezanya ubutumwa bugufi ku buntu (SMS) mu korohereza imiryango n’inshuti kuganira.