Print

Umuvugabutumwa Joshua uherutse gutangaza amabonekerwa yagize kuri Coronavirus,yatangiye urugendo rw’amarira no kwibabaza

Yanditwe na: Martin Munezero 2 May 2020 Yasuwe: 12166

Temitope Balogun Joshua (T.B Joshua), Umuvugabutumwa wo mu gihugu cya Nigeria, akaba umuyobozi ndetse n’uwashinze urusengo Church of all Nations of the Synagogue,yifashishije urukuta rwe rwa Twitter asangiza abamukurikirana amafoto y’umubabaro aherekejwe n’ubutumwa buvuga ko adateze kurya no kururuka imisozi atarahabwa n’Imana igisubizo ku cyorezo cya COVID19.

Uyu muvugabutumwa yari aherutse kurema agatima abantu b’Isi yose nyuma yo kuvuga ko yavuganye n’Imana ikamuhishurira ko iki cyorezo cya coronavirus (COVID-19) cyamaze kwivugana abatari bacye hirya no hino ku isi kitazayimaraho igihe kirekire.

T.B Joshua yavuze ko Imana yamubwiye ko iki cyorezo cyakuye Isi yose umutima cyiri kwica abantu umusubirizo ko kitazarenza i tariki ya 27/03/2020 kikibarizwa hano ku Isi, ibi akaba yarabitangaje ubwo yabwirizaga kuri televiziyo ye yitwa Emmanuel TV.

Mu minsi ishize humvikanye undi muvugabutumwa avuga ko iki cyorezo mu minsi iri mbere kizaba amateka nk’ibindi byose byabayeho kuri iyi si, gusa ngo mbere yuko gicika, Isi hose hazamara icyumweru hagwa imvura nyinshi.


Comments

Emmy Byiringiro 3 May 2020

Uwo ni Pastor Chris si TB Joshua kandi ni umunyanijeriya


Bizimana Boniface 3 May 2020

Mwiriwe Benedata!🤚

Murabizi ko tumaze iminsi mu ngo dusabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko non eho nimureba kure murabona ko kuva kuwa mbere tariki ya 4/5/2020 ari bwo dukeneye kwirinda kurushaho kubera impamvu zikurikira:

- Abantu bazaba bavuye mu ngo zabo ari benshi umunsi ku munsi, bityo kwanduzanya bibe byakoroha.

- Services nyinshi zizaba zakomorewe gukora bityo hazabaho no guhererekanya amafaranga bitewe n’uko hari abatemera kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

- Hari abatareba kure bari butekereze ko kuva hari ibyakomorewe ko Covid-19 yarangiye kandi ntiturayihashya ahubwo ni ukugira ngo mu kwirinda hagire n’indi mirimo ikorwa bityo inzara nayo itazatubera icyorezo mu gihe twese twaba tumaze igihe kinini tudakora.

Bavandimwe,
rwose ubu nibwo twagatekereje ku buzima bwacu bwiza bw’ejo hazaza. Uyu mwanya ntube uwo gusamara mu bidafite agaciro , ahubwo ube uwo kujya mu byadufasha kugira ngo ubuzima bwacu bwa buri munsi ndetse n’ubw’igihugu muri rusange bukomeze kandi neza.

Babyeyi bagenzi banjye, uyu ni umwanya mwiza wo gukomeza kwirinda ku buryo niba ubona nta yindi service ufite ugiye gukora, *igumire* *mu* *rugo* *nk’uko* *bisanzwe*.

Mufashe n’abana banyu bagume mu ngo kubera ko abenshi nta kazi baba bafite uretse kuzerera gusa, hato tutazabura U Rwanda rw’ejo kandi mwibuke ko abo bana ari na bo tuzaraga igihugu cyacu.

Ntimwibagirwe kandi no gukomeza gukangurira abantu bose muturanye gukaza ubwirinzi.

*EJO HAZAZA HEZA HACU HARI MU BIGANZA BYACU, KANDI KWIRINDA BIRUTA KWIVUZA*

Volunteer Bizimana Boniface


Ngwabije Sylvestre 3 May 2020

Ese mwarebye neza ko TB Joshua ari uwo muri Ghana cyangwa ni uwo muri Nigeria !?


alexis 2 May 2020

ntabwo aruwo muri Ghana numu Nageria


bas 2 May 2020

bsr. uwo T.B Joshua si uwo muri Ghana plse. mwihenze ni ywo muri Nigeria.
kdi iyo photo iri hasi yambaye ikoti rya caki, ntabwo ari we rwose.
we ni uriya mwashyize hejuru. murakoze


peter 2 May 2020

mwibeshye sumuvugabutumwa wo muri ghana nuwo miri Nigeria


Robert Mutwarangabo 2 May 2020

Ndagirango rwose mujye mwandike amakuru mushyizemo ubuntamwuga. Nk’iyi nkuru mwanditse yuzuyemo amakosa isi yose isoma ibyo mwanditse nta soni biba bibateye kiki?
1. Mu nkuru muravuga muri TB Joshua ni umuvugabutumwa wo muri Ghana mukabisubiramo inshuro zirenze imwe!!! Wakwibeshya rimwe apana 2,3,...
TB Joshua ni umuvugabutumwa wo muri Nigeria
2. Igitangaje noneho ifoto mwashyizeho mu nkuru hagati ni iya Pastor Chris Oyakhilome wo muri Afurika y’epfo ntabwo ari iya TB Joshua!!!
N.B. Mbere yo gutangaza inkuru mujye mubanza muyisuzume mureke gutangaza inkuru zuzuyemo ibinyoma svp!!!!


Celestin 2 May 2020

Iyi foto ntabwo ari iya TB joshua.


anonmous 2 May 2020

Kombonase ifoto mwashyizeho atariye