Print

Jose Mourinho yatangaje umukino umwe rukumbi yatsinzwe bikamubabaza amarira agashoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 May 2020 Yasuwe: 5200

Uyu mukino wabaye mu mwaka wa 2012 warangiye amakipe yombi atsindanye ibitego 3-3 cyane ko buri kipe yari yatsindiye ku kibuga cyayo ibitego 2-1,hitabajwe penaliti Real Madrid izitera nabi.

Muri iryo joro, umutoza Jose Mourinho yagerageje gupanga abahanga yari afite mu ikipe ye ngo batere penaliti ariko abo yari yiringiye barimo Cristiano Ronaldo, Kaka na Sergio Ramos barazihusha.

Mourinho yavuze ko nyuma y’uyu mukino we n’umwungiriza we Aitor Karanka binjiye mu modoka kwihangana birabananira batangira kurira.

Yagize ati “Niko umupira w’amaguru umera. Cristiano, Kaka, Sergio Ramos n’ibitangaza mu mupira w’amaguru ntawabishidikanyaho.Ariko nabo n’abantu.Uriya niwo mukino wonyine narize urangiye.

Ndabyibuka neza:Njye na Aitor [Karanka] twahagaze imbere y’umuryango w’inzu yanjye turarira.Byari bigoye kubyakira kuko mu mwaka w’imikino 2011-12 nitwe twari ikipe nziza kurusha izindi I Burayi.

Abajijwe ku bijyanye no gutwara La Liga akoze agahigo ko kugira amanota 100 no gutsinda ibitego 121 mu mwaka w’imikino umwe Mourinho yagize ati “Ntabwo twatwaye igikombe gusa ahubwo twanahagaritse ubukana bwa FC Barcelona mu buryo bw’abanyabigwi.

Nifuzaga gutwara ibikombe mu bihugu 3.Mu Bwongereza,mu Butaliyani no muri Espagne.Nabigezeho kandi ninjye mutoza wenyine wabikoze.”

Jose Mourinho yabwiye ikinyamakuru Marca ko muri uyu mwaka,Real Madrid yayubatse neza mu bwugarizi ndetse no ku mpande ku buryo byoroheraga abakinnyi be kwiba umugono abakeba [counter attack].

Ibanga rikomeye ryari muri iyi kipe ngo kwari ugukorera hamwe nk’ikipe ndetse Mourinho yemeza ko yari afite abakinnyi bakomeye cyane icyo gihe.

Yagize ati “Ntabwo nashima umukinnyi umwe ndetse na Cristiano Ronaldo ubwe.Bose bari bafite umumaro ukomeye mu kibuga.Buri wese yari aziko agomba gutanga umusanzu we.Iriya kipe yari ikwiriye gutwara shampiyona na UEFA Champions League.”





Mourinho yatangaje ko kuva yatangira ubutoza yarize rimwe ubwo yatozaga Real Madrid igatsindwa na Bayern Munich muri 2012