Print

Perezida Trump yishimiye kugaragara kwa mugenzi we Kim byavugwaga ko yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 May 2020 Yasuwe: 1440

Mu butumwa bwo kuri Twitter, perezida Trump yanditse ati: "Jyewe ubwanjye nishimiye kubona agarutse kandi ameze neza!"

Amakuru avuga ko ku wa gatanu w’iki cyumweru, Kim yongeye kwigaragaza ataha uruganda rukora ifumbire.

Bwari bwo bwa mbere yongeye kuboneka mu ruhame nyuma y’ibyumweru hafi bitatu byari bishize ataboneka.

Ukutaboneka kwe - by’umwihariko mu birori byo kwihiziza isabukuru y’amavuko ya sekuru iba ku itariki ya 15 y’ukwa kane, umwe mu minsi mikuru ikomeye muri icyo gihugu - kwenyegeje ihwihwisa ku isi ko arwaye.

Ibiro ntaramakuru KCNA bya leta ya Koreya ya ruguru byatangaje ko ku wa gatanu perezida Kim yakase igitambaro byo gutaha uruganda rukora ifumbire.

Ndetse, nkuko ibiro ntaramakuru KCNA byakomeje bibitangaza, abari bitabiriye ibyo birori "batera hejuru bamwishimiye" ubwo yahageraga.

Ku wa mbere, ubwo ihwihwisa n’ibihuha ku buzima bwa Bwana Kim ryari rikomeje, Perezida Trump yari yavuze ko "azi neza" uko Bwana Kim amerewe, ariko yongeraho ati: "Sinshobora kubivugaho".

Icyo gihe yongeyeho ati: "Gusa mwifurije ihirwe".

Mu myaka ya vuba ishize, Perezida Trump na Kim bubatse umubano wihariye.

Aba bagabo bombi bamaze guhura mu biganiro inshuro eshatu kuva mu mwaka wa 2018, ndetse bohererezanyije amabaruwa Bwana Trump yavuze ko ari "meza cyane".

Ariko, mu mezi ya vuba ashize, ibiganiro hagati yabo bigamije ko Koreya ya ruguru ireka gahunda yayo yo gucura intwaro kirimbuzi za nikleyeri byarahagaze.

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru nibwo Kim Jong-un,Perezida wa Koreya ya ruguru, yagaragaye mu ruhame bwa mbere nyuma y’iminsi 20 yari ishize, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya leta y’icyo gihugu.

Iryo tangazo ryo kongera kugaragara mu ruhamwe kwe - bwa mbere kuva yagaragara ku gitangazamakuru cya leta ku itariki ya 12 y’ukwa kane - ryaje rikurikira amakuru yahwihwiswaga ku isi ko ubuzima bwe butameze neza muri iki gihe.

Iki gitangazamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru nyuma cyatangaje amashusho kivuga ko agaragaza Bwana Kim akata igitambaro n’umukasi hanze y’uruganda.

Nkuko ibiro ntaramakuru KCNA bya leta ya Koreya ya ruguru bibitangaza, perezida Kim yari aherekejwe n’abategetsi benshi bo ku rwego rwo hejuru bo muri icyo gihugu, barimo na mushiki we Kim Yo Jong.

Bitangaza ko uwo mutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru yakase igitambaro mu birori byo gutaha urwo ruganda ruri mu karere ko mu majyaruguru y’umurwa mukuru Pyongyang.

Ngo nuko abantu bari bitabiriye ibyo birori "batera hejuru basabwe n’ibyishimo" ubwo babonaga Bwana Kim.

Ibyo biro ntaramakuru bya leta byongeraho ko Bwana Kim yishimiye imikorere y’urwo ruganda, ndetse arushimira umusanzu warwo mu iterambere ry’inganda mu gihugu no mu rwego rw’ibiribwa.

Guhwihwisa ku buzima bwa Bwana Kim byatangiye ubwo yaburaga mu birori byo kwizihiza itariki y’amavuko ya sekuru Kim II Sung akaba ari na we washinze iyi leta, biba ku itariki ya 15 y’ukwa kane.

Ibyo birori byo kwizihiza isabukuru ye ni umwe mu minsi mikuru ikomeye cyane mu gihugu, kandi Bwana Kim akenshi yizihiza uwo munsi mukuru asura aho sekuru ashyinguye. Bwana Kim nta na rimwe mbere yari yarigeze asiba ibyo birori.

Nuko haza kugaragara amakuru ku rubuga rwa internet rw’abatorotse ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru avuga ko Bwana Kim arwaye.

Umuntu utaratangajwe izina yabwiye urwo rubuga Daily NK ko yumva ko kuva mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize yakomeje kugira ibibazo by’imikorere y’umutima "ariko bigahuhuka nyuma yaho akomeje gusura inshuro nyinshi umusozi wa Paektu".

Ibyo byatumye ibitangazamakuru mpuzamahanga bitangaza inkuru ishingiye ku makuru yatanzwe n’umuntu umwe.

Nuko ibiro ntaramakuru bitangira gukoresha ibyo uwo muntu yavuze, kandi ni byo byongiye byakomeje gutangazwa kugeza ubwo amakuru amwe yatangiye kuvuga ko inzego z’ubutasi zo muri Koreya y’epfo no muri Amerika ziri kugenzura ayo makuru.

Ariko noneho haza gutangazwa umutwe w’inkuru urushijeho kuba uwa byacitse, watangajwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika, uvuga ko mutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru aremembye nyuma yo kubagwa umutima.

Perezida Kim yamaze iminsi 40 yarabuze mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2014, nyuma yo kwitabira igitaramo. Yongeye kugaragara hagati mu kwezi kwa cumi, yicumba imbago.

Icyo gihe igitangazamakuru cya leta nticyigeze gisobanura aho yari yaragiye. Ariko urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’epfo rwatangaje ko bishoboka ko yari yarabazwe ku kagombambari k’ibumoso kari kajeho ikibyimba.

Inkuru ya BBC