Print

Eminem yahishuye amwe mu mabanga atari azwi yaranze ubuzima bwe

Yanditwe na: Martin Munezero 3 May 2020 Yasuwe: 2670

Marshall Bruce Mathers III wamamaye nka Eminem, mu ntangiriro y’uyu mwaka, yashyize hanze umuzingo (album) w’indirimbo ze wa ’Music To Be Murdered By’ wageze ku mwanya wa mbere w’indirimbo zikunzwe cyane mu gihugu cy’Ubwongereza.

Nyuma gato yo gusohora uwo muzingo w’indirimbo, Eminem yasubije abanenga amagambo awugize, avuga ko mu byukuri utagenewe “abarakazwa n’ubusa”.

Mu kwezi gushize kwa kane, nibwo Eminem yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yishimira ko amaze imyaka 12 atakiri imbata y’inzoga n’ibiyobyabwenge, yagize ati :

Kuba nujuje imyaka 12 ndetse inzoga n’itabi, ni ibintu mfata nk’urugendo rurerure rwasukuye ubuzima bwanjye.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Men’s Journal yavuze ku kunywa inzoga n’itabi birenze urugero, kuba yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge. Yabwiye umunyamakuru ati:

Nakabije kunywa ibinini bintesha umutwe, njya mu bitaro. Nari mfite hafi ibiro 230 mbese byavangaga no kumbyibushya. Sinzi neza uko nabaye munini, ariko nagize ibitekerezo. Nanywaga agafuniko ka Vicodine na Valium, nari maze imyaka myinshi mbifataho byaje kunsigisiga umwobo mu nda, rero kugira ngo wirinde igifu, nahoraga ndya kandi nkarya nabi.

Uyu muraperi akimara kubona ko yazahajwe n’ibi biyobyabwenge, yaje kugana ikigo ngororamuco mu rwego rwo kugarura ubuzima bwe ku murongo, aho akimara kuva muri iki kigo, yasobanuye ko imyitozo ariyo yamubujije kwirinda inzoga n’ubusinzi. Ati:

Igihe navaga muri iki kigo ngororamuco, nagombaga kugabanya ibiro, ariko nanone nari nkeneye kumenya uburyo bwo gukora neza. Keretse niba narahanaguwe mu mutwe, nagize ikibazo cyo gusinzira ku buryo byari byiza kwibagirwa inzoga n’itabi. Biroroshye kumva uburyo abantu basimbuza ibiyobyabwenge imyitozo.

Eminen nyuma yo kureka ibiyobyabwenge byiganjemo itabi n’inzoga, ubu avuga ko umubiri we wahanaguwe, ko mu myaka hafi 12 amaze atazi ikibi cy’itabi n’inzoga byinjira mu mubiri we, ahamya ko ubu yasukuwe.