Print

Ingabo za Korea y’Epfo n’iya ruguru zakozanyijeho

Yanditwe na: Martin Munezero 4 May 2020 Yasuwe: 1709

Itsinda ry’Abagaba Bakuru b’Ingabo zirwanira ku butaka mu Mujyi wa Seoul ryavuze ko ungabo za Koreya ya Ruguru zashotoye ibirindiro by’ingabo za Korera y’Epfo zihamisha urufaya rw’amasasu muri iki gitondo ahagana saa 7:41.

Koreya y’Epfo yo ivuga ko yarashe inshuro ebyiri mu gusubiza inaburira ko nibakomeza byubura imirwano. Itangazo ry’Ingabo zo muri Korea ryasshimangiye ko nta wakomeretse nk’uko bitangazwa na Aljazeera.

Itangazo riragira riti: “Dukomeje kugira icyo tubikoraho dukoresha imirongo y’itumanaho ihuza ibihugu byombi, kugira ngo hamenyekane icyabiteye ndetse hanirindwa ko byasubira. Ikindi kandi twiteguye bihagije guhangana n’icyadutera cyose.”

Uru rusaku rw’amasasu rwumvikanye ku mupaka uhuza ibihugu byombi nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi igera kuri 20 ndetse hari n’ibihuha byakwijswe ku buzima bwe, bamwe bamubika ko yapfuye.

Ibinyamakuru bitandukanye byizewe muri Korea ya Ruguru byatangaje amafoto ya Perezida Kim ku wa Gatandatu, bivuga ko yitabiriye ibirori byo gutaha uruganda rw’ifumbire, akaba ari bwo bwa mbere yari agaragaye mu ruhame guhera tariki 11 Mata.

Korea zombi zitandukanywa n’agace kitwa “Demilitarized Zone/DMZ” (bishatse kuvuga ko nta ngabo ziharangwa), kangana n’intera ya kirometero 248 z’uburebure n’ibirometero 4 by’ubugari, kakaba karashyiriweho kugabanya ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.

Ariko nubwo hitiriwe izina gusa, ako gace ni ko karangwamo ingabo n’ibikorwa byinshi bya gisirikare ku mpande zombi. Bivugwa ko gatezemo mine n’ibindi bisasu bibarirwa muri miriyoni 2, ndetse kanarinzwe n’insinga zicometsemo amashanyarazi, ingabo zihora zigendagenda n’ibindi.

Mu mpera z’umwaka wa 2018, Koreya zombi zatangiye gusenya bimwe mu birindiro no gutegura bimwe mu bisasu muri DMZ nk’indi ntambwe yo kugabanya ubushyamirane.

Ubushake bwose bakendejwe n’amakuru yumvikanye ko Perezida Kim yaba arimo gukorana amasezerano na Perezida Donal J. Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), wasabye Korea ya Ruguru kureka gukora ibitwaro bya kirimbuzi maze agahagarikirwa ibihano by’ubukungu yashyiriweho.

Urusaku rw’amasasu rweruye ruheruka kumvikana muri ako gace mu mwaka wa 2017, ubwo Korea ya Ruguru yamishaga amasasu ku musirikare wayo wahungiraga muri Korea y’Epfo.