Print

Perezida w’u Burundi ’Pierre Nkurunziza’ yavuze uburyo abavuga ko kutegerana birinda kwandura Coronavirus babeshya

Yanditwe na: Martin Munezero 4 May 2020 Yasuwe: 4235

Ni ubutumwa yatanze ubwo yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo n’Abarundi, ubwo yari amaze guha ishimwe umukobwa we muto, Dorcas Nkurunziza w’imyaka 12 y’amavuko, nk’urugero rw’uko ushaka gushimira abakoze neza wahera mu muryango.

Amaze kumuhemba, yahise amuhobera amubwira ko ntacyo bitwaye kuko ibyo bavuga (ko byanduza Covid-19) babeshya.Yahise abaza abaturage bari aho ngaho niba hari ikibazo bafite kubera ko begeranye, ati:

None hano ntimwegeranye mwese? Dukomere Imana yacu amashyi.

Perezida Nkurunziza yakomeje avuga ko Imana iri kumwe n’u Burundi ndetse n’Abarundi, kandi bahoranye nayo kuva mu bihe bya mbere. Ati:

“Ni uko Imana iri kumwe natwe. Ibyo wakora byose Imana itarimo, nta na kimwe bimara. Turi kumwe n’Imana, byose bigenda neza. Ifite icyicaro cya mbere kandi ikiganza cyayo kiri ku Burundi n’Abarundi. Si rimwe, si kabiri mubibona.”

Uyu Mukuru w’Igihugu atangaje aya magambo mu gihe amahanga ndetse n’Imiryango WHO na UN zagaragaje impungenge ku buryo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu Burundi, kuko ibikorwa bitandukanye bigikomeje, ndetse n’imibereho y’abashyizwe mu kato nayo yarakemanzwe.

Impungenge zongeye kuba kuri iki gihugu ubwo ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu byatangiraga tariki ya 27 Mata 2020, hagaragara ubucucike bw’abaturage badafite ubwirinzi bw’iki cyorezo.

Imibare y’Ikigo cy’Ubuvuzi gishamikiye ku Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (Africa CDC) igaragaza ko mu Burundi hamaze kugaragara abantu 19 banduye Covid-19, muri bo hapfuyemo umwe, abandi barindwi bamaze gukira.