Print

Perezida Trump yavuze ko urukingo rwa Coronavirus ruzaboneka muri uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 May 2020 Yasuwe: 667

"Twizeye neza ko tuzaba dufite urukingo mu mpera z’umwaka", ni ibyo yatangaje mukiganiro na Fox News.

Abashakashatsi batandukanye ku isi barahiganirwa kugera kuri urwo rukingo, ariko benshi mur bo bavuga ko mu mwaka utaha aribwo rushobora kuba rwabonetse, rushobora kugezwa kuri benshi.

Bitandukanye n’ibyo abajyanama be bwite mu buvuzi bavuga ku gihe uru rukingo ruzabonekera, Bwana Trump we biboneka ko abangutsa icyo gihe.

Yagize ati: "Abaganga bashobora kuvuga bati ’sinari nkwiye kubivuga gutyo’. Ariko ko njye mvuga icyo ntekereza".

Bishoboka ko urwo rukingo rwaboneka vuba?

Isesengura rya James Gallagher umunyamakuru wa BBC wibanda kuri siyansi n’ubuvuzi

Hashize ukwezi kurenga abahanga bagerageje urukingo rwa mbere ku bantu mu mujyi wa Seattle muri Amerika.

Gusa haracyari byinshi byo gukora nubwo iryo gerageza rya mbere ryagenze neza.

Urwo rukingo rugomba kubanza kugeragezwa kenshi, kwemezwa n’abagenzuzi mu by’ubuvuzi no gushyiraho uburyo bwo gukora ingano yarwo ikenewe.

Kugira ngo zigerweho, inkingo ubusanzwe zifata imyaka, rimwe na rimwe irenga 10.

Inzobere nyinshi zivuga ko urukingo rwa Covid-19 rushobora kuboneka hagati mu mwaka wa 2021, hazaba hashize amezi ari hagati ya 12 na 18 iyi virusi igaragaye.

Ibyo nabyo byaba ari intsinzi ikomeye kuri siyansi, nubwo bitizewe nanone ko urwo rukingo ruzaba rukora neza.

Coronavirus zigera kuri enye zisanzwe ziri mu bantu. Zitera ibimenyetso nk’iby’ibicurane bisanzwe kandi kugeza ubu nta n’imwe muri zo irabonerwa urukingo.