Print

Rutahizamu Dagnogo yicishije bugufi asaba imbabazi abafana ba Rayon Sports bamwibasiye bamuziza gushimira SKOL yamuhaye ibyo kurya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 May 2020 Yasuwe: 3085

Dagnogo ari mu bakinnyi ba Rayon Sports bahawe inkunga y’umufuka w’ibiro 25 n’ibihumbi 100 FRW na SKOL ku wa Gatanu, byatumye yashimira uru ruganda abikuye ku mutima

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,Dagnogo yashyize ifoto iriho ikirango cya SKOL ku rukuta rwe rwa Instagram, ayikurikiza amagambo agira ati “Urakoze Boss wanjye.”

Ubu butumwa bwa Dagnogo bwakongeje uburakari bw’abakunzi ba Rayon Sports,bamwe bamwita umusazi,abandi bamwibutsa ko SKOL Atari boss we mu gihe abandi bamunenze byimazeyo kubera gufata iyi nkunga itaranyuze mu muco.

Kuri uyu wa Mbere,Dagnogo yongeye kwandika ubundi butumwa busaba imbabazi abafana ariko ashimangira ko nta kibi yari agambiriye ubwo yashimagizaga uruganda rwa SKOL.

Ati “Muraho bafana mwese b’ikipe yanjye. Ndatekereza ko ubutumwa bwanjye nashyize hanze nshimira Skol mwabonye nta mutima mubi nabikoranye.

Nabikoranye umutima mwiza kuko ikipe yanjye na SKOL ari abafatanyabikorwa."

"Narishimye ubwo nakiraga ubufasha buvuye ku muyobozi wa Skol kuko sinari norohewe muri ibi bihe bya Covid-19. Ndabasaba imbabazi mbabwira ko mbakunda kandi nkunda ikipe yanjye ya Rayon Sports. Ndatekereza ko bizamera neza nyuma ya Covid-19 kandi tuzabashimisha Imana nibishaka. Murakoze cyane kunyumva.”

Mbere y’aho,Drissa Dagnogo yari yatangaje ko yakiranye impundu iyi nkunga ya SKOL mu butumwa yahaye abafana ku rubuga rwe rwa Instagram.

Yagize ati “Urakoze Boss(Skol). Ndashimira Boss wa Skol yanzaniye umufuka w’umuceri mu rugo. Ndi umunyamahanga i Kigali, nta muryango mfite., Biragoye rwose nkeneye ubufasha bwanyu”.

Muvandimwe, amezi agiye kuba atatu(nta mushahara), mfite ikibazo cyo kwishyura ubukode bw’inzu yange, mfite ibibazo byinshi cyane ndizera ko (abafana) munyumva.

Bareke kubeshyera Covid kuko kuva muri Mutarama ntabwo turongera kwishyurwa kandi Covid yatangiye mu mpera za Werurwe”.

Dagnogo yabwiye Radio 10 ko yahuye n’ubuzima bubi muri iyi Guma mu rugo ihise kugeza ubwo umwe mu baturanyi be yagiye kumwandikisha mu isibo y’aho atuye ngo ahabwe ubufasha bw’ibiribwa Leta yatanze.

Yavuze ko nta kibazo abona mu kuba barafashijwe na SKOL Kuko ngo bari bakeneye ubufasha ndetse ngo Atari kwemera ko inzara imwicira mu nzu cyane ko ari n’umunyamahanga.

Uyu mukinnyi yavuze ko Rayon Sports itaramuha ibihumbib 6 by’amadolari yamwemereye ngo ayisinyire ndetse ngo icyo bamuhaye akigera mu Rwanda ari miliyoni 1 FRW yo kwishyura inzu abamo amezi make ndetse no kugura ibikoresho akeneye.

Dagnogo yaje mu Rwanda avuye iwabo mu ikipe yitwa Racing Club. Iyi kipe yayigezemo avuye muri AS Tanda yo mu cyiciro cya mbere nayo muri Ivory Coast, akaba yarakinnye i Burayi muri Cyprus n’i Dubai mu ikipe yitwa Al Kaleeg Club.