Print

Abatuye i Nairobi bajyanye umurambo kuri sitasiyo ya polisi mu myigaragambyo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 May 2020 Yasuwe: 3207

Abatuye i Nairobi mu gace ka Ruaraka, bavuze ko uyu mugabo yishwe ku cyumweru ahagana saa moya n’igice z’umugoroba.

Bavuze kandi ko abapolisi banaze gutora uyu murambo ngo bawujyane mu buruhukiro nubwo bari babimenyeshejwe iby’uru rupfu.

Aba baturage kandi bashinja abapolisi urupfu.rw’uyu mugabo, bavuga ko uwahohotewe w’imyaka 39 yishwe n’abapolisi nyuma yo kumusanga hanze y’urugo rwe mu masaha yo kubahiriza igihe cyo kuba bari mu rugo (Curfew), polisi yo ikavuga ko ibyabaye bizakorwaho iperereza.

Iyi myigaragambyo yahagaritse umuvuduko w’ininyabiziga mu muhanda wa Thika igice kinini cyumunsi.