Print

Rubavu: Umubyeyi wa wa mukobwa wasanzwe yambaye ubusa bivugwa ko yazirikiwe ku giti yahishuye byinshi ku byabaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 May 2020 Yasuwe: 20269

Aya makuru yavugaga ko abagizi ba nabi bateze uyu mukobwa mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 3 Gicurasi “baramuhohotera cyane,abonwa n’abagenzi bamusanze aziritse ku giti yambaye ubusa buri buri,

Se w’uyu mukobwa usanzwe ari umuyobozi ushinzwe Umutekano mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Kanyundo, mu Murenge wa Mudende, (amazina ye twanze kuyavuga kubera umutekano w’uwahohotewe), yatangarije Ikinyamakuru UMUSEKE ko inkuru y’uko uriya mukobwa yahohotewe ari yo, ndetse ko uwahohotewe ari umwana we.

Ati “Hari abavuga inkuru bagashyiramo ibindi bitari byo, kumuhohotera byabaye ariko ntabwo yari aziritse ku giti, yari yambaye umupira w’ingofero bawumupfukisha mu maso, bamuhambira n’amaboko bakoresheje uwo mupira, uwahohotewe ni umukobwa wange bwite, amakuru nayumvise bavuga ko yari ahambiriye ku giti, ariko si byo bamuhohoteye bamutera mu kizenga cy’amazi bamukuyemo imyenda.”

Avuga ko uwahohoteye umwana we yafashwe akaba ari kuri Police, kandi ngo ntaremera kuvuga abaje nyuma guhambira uwo mukobwa bakamuryamisha yubamye mu mazi.

Ati “Bagira ngo bamwice. Abamugezeho batabaye basanze atitira atabasha kuvuga.”

Umubyeyi w’uyu mukobwa avuga ko umwana we yavuye imuhira kare mu masaha ya saa kenda, yongeye kugaragara yahohotewe mu masaha y’ijoro.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyavuganye n’Umuyobozi w’Umudugudu wegeranye n’uwa Murambi wabayemo uru rugomo, akaba anashinzwe Umutekano mu Kagari ka Kanyundo, avuga ko yiganiriye n’umukobwa nyuma yo kubasha kuvuga.

Yabwiye Umuseke ko uriya mukobwa yamwibwiriye ko yavuye iwabo amaze guhamagara telefoni y’umuhungu amusaba indirimbo, yitabwe n’undi adasanzwe amenyereye ariko amubwira ko yagenda izo ndirimbo akazimuha.

Uyu muyobozi witwa Ndagijimana Bushati, yagize ati “Umukobwa yagiye gufata indirimbo ariko uwo yasanze ni umuhungu w’umushumba gusa aho aragirira haba inzu za nyirinka, umukobwa ahageze umuhungu yamusunikiye mu nzu “amukorera ibyo amukorera batumvikanye”, umukobwa asiga amubwiye ko uko bigenda kose amurega…”

Umukobwa yavuye aho ajya kugisha inama mugenzi we, nibwo ngo yegeze imbere abantu bamuturuka inyuma bafata umupira yari yambaye w’ingofero bayimushyira mu maso, imishumi barayimuhambiriza mu josi, amaboko bayahambirira imbere basunikira mu kizenga cy’amazi.

Ndagijimana avuga ko uwo mukobwa yaje kubonwa n’umwana w’umushumba aratabaza.

Ati “Abatabaye bamujyanye ameze nk’igihanda ntiyavugaga, yarimo atitira, yari yahahamutse, n’uko yari yahambiriwe atabasha gutabaza byamugizeho ingaruka, yari mu mazi abira.”

Umubyeyi w’uyu mukobwa yabwiye Umuseke ko uyu mwana we yavuye mu ishuri ari umuhanga, yari ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye abura ubushobozi.


Comments

6 May 2020

Ubutabera bw’ uwomwana bwubahirize


BAJYANAMA 5 May 2020

Ni byiza ko iyo Ngegera y’umushumba yafashwe. Avuge abandi bose bafatanyije muri ayo mabi. Bashyikirizwe ubutabera maze babakanire urubakwiye. Kandi urubanza ruzabere mu Murenge, Akagari n’umudugudu byabereyemo.