Print

Abanyeshuri baheze aho babaga bagiye gufashwa gutaha iwabo

Yanditwe na: Martin Munezero 5 May 2020 Yasuwe: 618

Abanyeshuribafashwe n’ibyo bihe bagiye gushakirwa uko bagezwa iwabo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yasabye abayobozi bose b’uturere, abayobozi nshingwabikorwa b’Uturere n’abayobozi b’intara n’Umujyi wa Kigali, gukora urutonde rw’abanyeshuri bifuza kuva aho bari bacumbitse bagasubira iwabo mu turere bakomokamo bibasabye kwambukiranya intara cyangwa Umujyi wa Kigali, kugirango bafashwe kugenda.

Mu butumwa bwa email, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikiye abayobozi b’uturere, ab’intara n’Umujyi wa Kigali, yabasabye gukora urutonde rw’abo banyeshuri rugashyikirizwa inzego bireba zirimo Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’intara zose, hanyuma abo banyeshuri bagafashwa gusubira aho bavuka.

Ibi bibaye nyuma yaho Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Kane tariki 30 Mata 2020, yanzuye ko hari imirimo imwe n’imwe yemerewe gusubukurwa irimo n’iyo gutwara abantu n’ibintu, ariko bikaba bitemewe kuva mu ntara ujya mu yindi.

Iyo nama y’Abaminisitiri kandi yafashe umwanzuro wo gukomeza gufunga amashuri kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2020, mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.