Print

Bobi Wine agiye kwitaba akanama gashinzwe imyitwarire azira gusebanya muri ibi bihe bya Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 5 May 2020 Yasuwe: 983

Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine yise ruswa amashiringi miliyoni 20 ya Uganda yari yagiye ahabwa buri mudepite wo mu nteko ishingamategeko ya Uganda kugirango abashe kumufasha gukurikirana ibyerekeye ibi bihe bya guma mu rugo.

Ibyo uyu muhanzi n’umunyepolitiki yavuze byasakaye ku mbuga nkoranyambaga bituma umudepite mugenzi asaba akanama gashinzwe imyitwarire ko yabibazwa akabitangira ubusobanuro.

Depite James Waluswaka uhagarariye agace ka Bunyole y’uburengerazuba niwe wasabye inteko ishingamategeko ko yabaza Bobi Wine ibyerekeye ugusebya inteko inshingamategeko ko amashiringi bahawe mu kurwanya icyorezo ko ari ruswa.

Bobi Wine ni umuhanzi akaba n’umudepite mu nteko ishingamategeko ya Uganda uhagarariye agace ka Kyadondo y’uburasirazuba wahimbye indirimbo “Corona virus alert” yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, corona virus alert yateguweho amarushanwa kugirango ihindurwe mu ndimi zitandukanye zo ku isi biciye mu bahanzi bahitamo kuyisubiramo baturutse mu bihugu bitangukanye.