Print

Umwuka mubi muri Rayon Sports wakomereje mu bafana bayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2020 Yasuwe: 2202

Rayon Sports ifite amatsinda y’abafana 42 atanga umusanzu buri kwezi wo kuyifasha gutera imbere ariko muri iyi minsi yajemo rushorera bapfa ibibazo biri muri iyi kipe byagiye bituruka ahanini ku myanzuro ya Perezida Sadate.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo hasohotse ibaruwa Ubuyobozi bwa Fan Base ya Rayon Sports bwanditse butumira Komite Nyobozi y’ikipe mu nama yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2020 guhera saa kumi (16h00’) kuri Mattina Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Fan Base yavuze ko muri iyi nama yanatumiwemo abayobozi b’icyubahiro ba Rayon Sports, Komite iyobowe na Munyakazi Sadate yatumijwe kugira ngo itange ibisobanuro ku buzima bw’ikipe muri iki gihe, imikoranire hagati ya komite n’izindi nzego ndetse n’imikoranire hagati ya Rayon Sports n’abaterankunga barimo SKOL Brewery Ltd, Airtel, Radiant n’abandi.

Itsinda ry’abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever, ryahise ryandika ibaruwa yaryo, rimenyesha Fan Base ko ryitandukanyije n’icyo cyemezo.

Yagize iti “Dushingiye ku makuru dukesha umuyobozi uhagarariye inyungu zacu nka Gikundiro Forever Group muri Fan Base yaduhaye, aho atugaragariza ko atazi n’aho ibyifuzo ubuyobozi bwa Fan Base bwashyize ku murongo w’ibyigwa byatangiwe.

Dushingiye kandi ku kuba hatumijwe inama bamwe mu bagize Fan Base tutabizi, ngo dutange ibitekerezo duhawe kandi hashingiwe ku gushaka kw’abanyamuryango bacu, turabamenyesha ko iyi nama tutazi uko yateguwe ndetse tutayishyigikiye nka Gikundiro Forever Group.”

Aba bagize Gikundiro Forever bahise batangaza ko bahagaritse umwe mu bayobozi babo witwa Mushimiyimana Emmanuel uzwi nka Matic,wari ubahagarariye muri Fan Base ndetse wari na visi perezida wa Fan base kubera ibyo ngo bamukurikiranyeho.
Amakuru aravuga ko kubera uyu mwiryane fan base yateje,bishoboka ko iyi nama y’uyu munsi itakibaye cyane ko ngo nta n’ububasha ifite bwo gutumiza komite nyobozi.

Umwiryane muri Rayon Sports ukomeje kuba agatereranzamba kuva Coronavirus yatangira kuko nyuma y’aho perezida Sadate ahagarikiye imishahara y’abakinnyi,yashwanye na bamwe mu bakinnyi,umwe witwa Sarpong aranamwubahuka avuga ko nta bwenge bwo kuyobora ikipe afite.

Habayeho guterana amagambo mu mabaruwa hagati ya Sadate na kapiteni Rutanga wavugiraga abakinnyi bagenzi be ku bijyanye no kubona imishahara yabo gusa byarangiye habaye ubwumvikane ikipe yemera ko izabahemba ukwezi kwa kabiri n’ukwa 3.

Abakinnyi ba Rayon Sports baheruka guhembwa muri Mutarama uyu mwaka gusa basabye ko nibura bahembwa ukwezi kwa 2 n’ukwa 3 hanyuma bakigomwa andi mezi akurikiyeho.



Abafana ba Rayon Sports ntibavuga rumwe


Comments

KOKO 6 May 2020

Erega Sadate azayisiga ayishenye kuko muzasanga Sarpong yaravuze ukuri.reba nkubu FERWAFA yaramutumije we n’umuvugizi w’ikipe ,ubwo murabona batazabakubita ibihano by’amezi atandatu batari kubuyobozi bw’ikipe?mube mushaka uyobora ikipe naho ubundi corona irasiga ikipe yarabaye intere.Ngaho ashwanye na SKOL,none na fan club batangiye kuzishwanisha mbese murabe maso da.