Print

Cristiano Ronaldo yahishuye amagambo yabwiwe na Papa we n’impamvu atarakoza inzoga mu kanwa ke kuva yavuka[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 May 2020 Yasuwe: 6343

Cristiano Ronaldo numero 7 ukina asatira mu ikipe ya Juventus, akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, uyu ni umwe mubakinnyi bamaze kuba ikirangirire cyane mu mupira w’amaguru, afite ibikombe 5 bya Ballons d’Or abenshi bamufata nk’umukinnyi w’ibihe byose.

Uyu mugabo w’abana 4, ahamyako atajya asoma kunzoga kandi ngo ibi byose abiterwa na Se wari warabaswe n’ubusinzi, bigatuma akura avugako atazasoma ku nzoga.

Ubwo uyu mukinnyi yaganiraga n’ikinyamakuru cyo muri Portugal, yavuze inzira y’inzitane yanyuzemo mbere yuko aba icyamamare.

Uyu mukinnyi yahamije ko yavukiye mu muryango ukennye kuburyo atajyaga arota niba azaba igihangange nkuko bimeze ubu.

Ronaldo yavuzeko mugihe yari afite imyaka 7 y’amavuko, nubwo bari bakennye ngo yabwiye Se umubyara ko yifuza kuzagura inzu nk’iya Micheal Jackson hanyuma Se amubwirako izo ari inzozi z’abakire gusa.

Yagize ati “Mfite imyaka 7 nabwiye Papa ko nifuza kugira inzu nkiya Micheal Jackson, hanyuma ambwirako ari inzozi z’abakire.”

Arongera ati “Ibyo ni amahirwe y’abakire gusa.”

Cristiano Ronaldo avugako yakuze afite intego kubera amagambo yabwiwe na Se kuko yumvaga nawe hari icyo azageraho nubwo yari mu mubare w’abana b’abakene muri Portugal.

Cristiano abajijwe impamvu atajya asoma ku nzoga yavuzeko yabitewe nuko Se umubyara yari yarabaswe nazo bityo akabona nawe adakwiye kuzisomaho ndetse ngo inzoga nizo zishe se.


Comments

8 May 2020

Umugabo w’abana bane ntabaho. Umugabo ni uw’umugore hanyuma akaba se w’abana


munyemana 7 May 2020

Kuba Cristiano atanywa INZOGA ntibivuga ko kuzinywa ari icyaha nkuko benshi bavuga,bitwaje amadini.Dore icyo Bible ivuga ku nzoga: Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21,umurongo wa 34.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga mu ngo zabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.