Print

Leta y’u Rwanda yakemuye ikibazo cy’abashoferi bo muri Tanzania bahohoteye Abanyarwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2020 Yasuwe: 12907

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, nibwo abashoferi bo muri Tanzania bigaragambije bahohotera abashoferi bo mu Rwanda babaziza ko u Rwanda ngo rwabafashe nabi rubashinja ko bakwirakwiza Koronavirusi mu Rwanda ndetse ko batizeye imitwarire y’abashoferi b’u Rwanda basabwa guhereza imodoka zabo ngo bazigeze i Kigali.

Leta y’u Rwanda yafashe iki kemezo cyo kubabuza kwinjira mu gihugu imbere kubera ko benshi muri aba bashoferi n’ababaherekeza bari biganjemo abafite ubwandu bwa COVID-19.

Nyuma y’iki kemezo,aba bashoferi bo muri Tanzania bateze amakamyo y’abo mu Rwanda batangira kubahohotera ubwo bari bageze ku butaka bw’iki gihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko nubwo icyo kibazo cy’urugomo rw’abafoferi bo muri Tanzania cyatangiye kuganirwaho ku mpande zombi, u Rwanda rutazategereza ko Tanzania ibanza gushyiraho ingamba zo kwirinda kugira ngo na rwo rubone kwirinda.

Mu kiganiro yatanze kuri televiziyo y’Igihugu yagize ati: “Igihugu kiba gifite uburyo kiyobowe n’uburyo gishyiraho gahunda za cyo. Ntabwo u Rwanda rwategereza ko Tanzania ibanza gushyiraho ingamba zayo kugira ngo na rwo rutangire rwirinde. Twebwe dukora ibyo tubona bidufitiye akamaro, na bo babona bibafitiye akamaro bakabishyira mu bikorwa.”

Mpunga yavuze ko Leta y’u Rwanda yatangiye gukorana n’inzego z’ubucuruzi za Tanzania bigaragara ko zo zitabigizemo uruhare ngo abashoferi bigaragambye.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yatangiye kuvugana na ba nyiri ibicuruzwa bizanwa n’abo bafoferi kujya bajya kubyifatira ku mupaka, haba hari ikiguzi kiyongeyeho bakabimenyesha inzego zibishinzwe bagafashwa.

Ikindi gisubizo cyabonetse ni uko abacuruzi bo muri Tanzania batangiye kohereza abashoferi babo bizeye, u Rwanda rukabapima rukanabacumbikira kugira ngo ari bo batwara amakamyo ageze ku mupaka aturutse muri Tanzania.

Dr. Mpunga ati: “Abacuruzi bo muri Tanzania bavuga bati ntabwo dushaka ko abashoferi batari abacu twihitiyemo batwara imodoka zacu. Ubu batwoherereje abashoferi babo baje kuba mu Rwanda kugira ngo bage batwara izo modoka bazikuye ku mupaka bazizana mu Gihugu.”

Kugeza ubu,mu Karere ka Kirehe,ku umupaka wa Rusumo hamaze kugaragara abantu 101 banduye COVID-19 mu barwayi 261 bamaze kuboneka mu Rwanda.

Kugeza ubu imibare itangazwa muri Tanzania ivuga ko hamaze kuboneka abarwayi ba COVID-19 bagera kuri 480 barimo 167 bamaze gukira, 16 bamaze guhitanwa na yo, na 297 bakirimo kwitabwaho n’abaganga.

Ahagana saa yine zo mu gitondo cyo kuwa Mbere w’iki cyumweru, ikivunge cy’abanya-Tanzania, biganjemo abatwara amakamyo n’ababafasha, biraye mu bashoferi b’abanyarwanda bari baparitse ahitwa Benako, barabirukana ngo basubire iwabo ndetse bafunga n’umuhanda ku buryo abajyaga Dar es Salaam bose basubiye inyuma.

Umwe mu bashoferi wari uvanye umuzigo i Dar es Salaam, yabwiye IGIHE ko imvano y’iyi myigaragambyo ari uko u Rwanda rwateguye uburyo abashoferi b’amakamyo baturuka hanze bajya bagarukira ku mupaka ntibagere mu gihugu, imodoka zabo zigatwarwa n’abandi bakazigeza aho zipakururira.

Izi ngamba zafashwe zababaje abashoferi n’ababafasha bo muri Tanzania ariyo mpamvu biyemeje guhohotera abanyarwanda bari bageze ku butaka bwabo.

Uwo mushoferi waganiriye na IGIHE, yavuze ko ibi bikorwa by’urugomo byatangiriye ahantu bari bageze hitwa Benako, mu bilometero nka 12 uvuye ku mupaka wa Rusumo.

Ati “Imodoka bazikubise inkoni uwo babona bamukubita, ni njye bahereyeho bankubise inkoni ebyiri nyinjiramo nyatsa ntareba ndiruka, ubu abanyarwanda twese baradushushubikanye. Ni nk’imodoka zirenga 80 ubwo izindi zajyaga isafari nazo zikatiye aho, bafashe ikamyo yabo bayitambika mu muhanda hagati”.

Mu mashusho yagiye hanze,Abanya-Tanzania bavuze ko nta cyizere bafite cyo guha imodoka zabo abandi bantu, bakifuza ko bajya baherekezwa na polisi bakageza ibicuruzwa aho babijyanye bagapakurura bagasubirayo.

Umwe mu bashoferi b’abanya-Tanzania, muri ayo mashusho agira ati “Baravuga ngo abanya-Tanzania bafite Coronavirus, kuki badasubira iwabo ngo bagumeyo.”

Mugenzi we akomeza agira ati “Twafunze umupaka ngo zitagenda. Twavuze ko imodoka y’u Rwanda ipakiye umuzigo, ibyo kurya bigiye mu Rwanda, igume hano kugira ngo abanyarwanda babure ibyo kurya hanyuma leta ibibone. Twe tumaze hano iminsi itanu imodoka zacu zarambutse, kuki tutajyana na zo?”.


Comments

buqinqo justin 10 May 2020

Ubuhahirane ningombwa ariko uwibeshya nuvugako ibyokurya bidutunze bivamukindi gihugu imana yaduhaye igihugu cyera iyodutumije ibintu hanze nukugurana kuko haribyo tubaha nabo bakaduha
ibyabo Kandi ibyotubaha biba byavuye iwacu