Print

Nyaruguru: Agronome w’Umurenge yatawe muri yombi akekwaho kunyereza imbuto n’inyongeramusaruro byagenewe abaturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2020 Yasuwe: 1593

Uyu Agronome w’umurenge wa Ruheru witwa MBONYUMUVUNYI Gratien yahawe ifumbire y’ishwagara n’imbuto y’ibirayi byo guha abaturage ngo babyifashishe ahaciwe amaterasi y’indinganire mu murenge wa Ruheru, mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro akajya abinyereza akabigurisha.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru,Habitegeko Francois, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi w’ubuhinzi kandi ngo yagiye ajya mu mirima y’abaturage gutera imbuto, hagati y’ikirayi n’ikindi agategeka ko hashyirwamo intera nini kugira ngo ibirayi bikoreshwa bibe bike abone ibyo asagura.

Yagize ati “Icyo twabonye mu mirima n’uko yagendaga yongera umwanya ukwiriye hagati y’urubuto n’urundi, ku buryo niba ikirayi giterwa kuri sentimetero 50, we yashyiragamo nka metero inarenga. Urumva ni ubugizi bwa nabi.”

Habitegeko yongeyeho ko uwo muyobozi yafashe ibirayi bimwe n’ifumbire, akabishyira umucuruzi ngo abimucururize ari nabwo abaturage babimenyaga bakabimenyesha inzego z’ubuyobozi.

Ati “Abaturage baduhaye amakuru turabikurikirana turabifata. Aho twabifatiye umuturage yari yagiye gushuka ngo ajye abimucururiza nawe yarabitwemereye.

Kugeza ubu ntituzi ibyo yagurishije. Ibyo dufite ni ibyo twasanze bisigaye ariko uwo munsi batubwiraga ko bamaze kugurishaho ibilo 200, ariko ibyagurishijwe mbere n’ibyo yahaye abandi ntitubizi.”

Habitegeko François yavuze ko kubera ubutaka busharira,leta iba yagennye ibifasha abaturage guhinga ibirayi ngo beze neza,harimo ifumbire,ishwagara,imbuto byose bigamije kuzamura umusaruro kuko bitunganyirizwa mu materasi ndetse no mu gutunganya ibishanga.

Uyu mukozi wari ushinzwe ubuhinzi (Agronome) uvugwaho uburiganya yahise atabwa muri yombi n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda,akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera muri Nyaruguru.